U Rwanda rwahawe inguzanyo yo guhangana n’imirire mibi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019, u Buyapani bwagiranye amasezerano n’u Rwanda, y’inguzanyo ya miliyari 10 z’Amayeni y’u Buyapani, ni ukuvuga miliyoni 90 z’amadorali ya Amerika azakoreshwa mu kuvugurura ubuhinzi, bikazagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana. Yasinyiwe  ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita hamwe n’Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Shin Maruo Dr Ndagijimana yavuze ko iyi inguzanyo iciriritse cyane kuko inyungu yayo ari 0.01% kandi ikaba izishyurwa mu gihe kirekire…

SOMA INKURU

Ebola yamaze kugaragaragara mu Mujyi wa Bukavu

RFI yanditse ko umurwayi wagaragaweho Ebola kuri uyu wa 16 Kanama 2019 ari umugore wari uvuye mu gace ka Beni, aho yari yaragiye kwakira umushahara w’umugabo we wari umusirikare witabye Imana. Ni ubwa mbere Ebola igeze muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo   nyuma yo kwibasira iza Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, abarwayi bagaragaje ibimenyetso by’iki cyorezo babonetse muri Teritwari ya Mwenga mu Mujyi wa Bukavu. Kuwa 13 Kanama 2019 nibwo abashakashatsi bagaragaje ko Ebola ishobora kuvurwa igakira, nyuma y’igerageza ryakozwe ku miti ibiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryerekanye…

SOMA INKURU

Diamond akomeje kwerekana ko ari umuhanzi ukunzwe

Tariki 16 Kanama 2019 mbere y’amasaha make gusa ngo aze gutaramira mu Rwanda Diamond byitezwe ko azabanza gutaramira mu mujyi wa Bujumbura mu gitaramo gihenze kizitabirwa n’abifite, iki gitaramo cya Diamond i Bujumbura kukinjiramo bizaba ari amafaranga y’Uburundi 50000 mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro yo bizaba ari 6500 by’amafaranga y’Uburundi. Ushyize mu manyarwanda itike ya make izaba igura arenga gato 15000frw mu gihe iyi ya menshi nayo irenga 20000frw. Uyu muhanzi waherukaga i Burundi mu gitaramo yakoze tariki 28 Nyakanga 2019, cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru kigasozwa n’imvururu za…

SOMA INKURU

Brazil n’u Rwanda bagiranye amasezerano y’ingendo zo mu kirere

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2019, u Rwanda na Brazil bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege yari amaze imyaka ibiri yemeranyijweho. Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda yasinye ku ruhande rw’igihugu ke. Ambasaderi Claver Gatete, Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko amasezerano bagiranye na Leta ya Brazil azafasha mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu cyane cyane abakerarugendo bazaza mu Rwanda. Yagize ati “Bizadufasha guteza imbere ubuhahirane bw’ibihugu byombi no kureba ibindi bikorwa twafatanya.” Yavuze ko u Rwanda rushaka guteza imbere urwego rw’igendo z’indege,…

SOMA INKURU

Mulatu Teshome wayoboye Ethiopia yasuye u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019, Perezida Kagame yakiriye uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, Mulatu Teshome Wirtu n’itsinda ayoboye nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje. Mulatu Teshome Wirtu w’imyaka 62 yabaye Perezida wa Ethiopia kuva tariki 7 Ukwakira 2013 kugeza tariki 25 Ukwakira 2018. Kugeza ubu ntiharatangazwa ibyo impande zombi zaganiriyeho. Perezida Kagame aherutse gutangaza ko umubano w’u Rwanda na Ethiopia umaze guhama ku buryo nta nzitizi ishobora kuwitambikamo ngo iburirwe umuti. Ubwo yari mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, ihuza abakuru b’ibihugu ku nshuro ya 28,…

SOMA INKURU

Ibya Shampiyona y’u Rwanda byajemo kidobya

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo, ari yo makipe akina shampiyona, ivuga ko tariki ya 5 Kanama yakiriye ibaruwa y’integuza iturutse muri Azam TV, ivuga ko iyi sosiyete izahagarika kwerekana Shampiyona y’u Rwanda guhera tariki ya 21 Kanama ndetse itazongera kwitirirwa Sampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda. Sosiyete ya Azam TV yari imaze imyaka ine yerekena imikino ya Shampiyona y’u Rwanda n’andi marushanwa ya FERWAFA,  yamaze guhagarika aya masezerano nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda. FERWAFA yasabye amakipe kwitegura ko inkunga yahabwaga na Azam TV ishobora guhagarara…

SOMA INKURU

Abanyeshuli 46 barangije icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ubuvuzi rusange

Kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019, habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi rusange muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi  “University of Global Health Equity, UGHE” iri i Butaro, mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru,  abagera kuri 46 baturuka mu bihugu 11 binyuranye byo ku isi nibo bahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’ubumenyi mu buvuzi rusange, akaba ari umuhango wanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.   Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko ari iby’ingenzi kuba iyo kaminuza yahaye impamyabumenyi abanyeshuri ku nshuro ya gatatu, asaba…

SOMA INKURU

Burundi: Amabwiriza akarishye yashyizweho mu irushanwa rya nyampinga na rudasumbwa

Ishyirahamwe ritegura irushanwa ry’ubwiza mu Burundi “Force Jeune”, ryatangaje ko ku nshuro ya 15 iri rushanwa nta wisize mukorogo cyangwa uwipfumuje amatwi bigaragarira abantu uzemererwa kwitabira iri rushawa. Dore bimwe mu byasabwe ku muntu wifuza kuba nyampinga cyangwa rudasumbwa w’Uburundi. 1 .Kuba ufite uburebure bwa 1m 65 no hejuru yabwo 2 .Kuba ufite hagati y’imyaka 16 na 24; 3 .Kuba udafite ibyo wisize ku mubiri  bigaragara cyangwa se ngo ube waritoboye ku mubiri birengeje urugero 4 .kuba utanywa inzoga cyangwa itabi 5 .Kuba utarigeze kwifotoza ifoto zikwerekana igice cy’ubwambure bwawe…

SOMA INKURU

Rubavu: Umugore yafatanywe urumogi

Mu mpera z’ icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu, mu Kagari ka Gikombe yafashe umugore w’imyaka 37 y’amavuko afite ibiro icumi by’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yatangaje ko uwo mugore yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage. Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko afite urumogi mu rugo rwe bicyekwa ko yarukuye mu gihugu cy’abaturanyi, natwe twihutira gutabara turushatse dusanga yaruhishe mu murima w’intoryi inyuma y’inzu.” Akomeza avuga ko atari ubwa mbere uwo mugore afatwa ku…

SOMA INKURU

MUHANGA:Yiyahuye nyuma yo kwica umugore we amutemeguye

Nyakwigendera Myandagara Charles wari utuye mu Kagari ka Rukeri, mu Murenge wa Kiyumba, mu Karere ka Muhanga, yiyahuye akoresheje imiti yica imbeba, nyuma yo kwica  umugore we witwaga Yankurije Marie Rose amutemye n’umuhoro. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, yatangaje ko hari itsinda ryagiye kureba imvo n’imvano y’iki kibazo no gukoresha isuzuma ry’abitabye Imana. Yavuze ko amakuru y’ibanze babonye ari uko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane, kuko uyu mugore yari amaze igihe yarahukanye. Ati “Ikintu batubwiye ni amakimbirane yo mu muryango, ubusanzwe uyu mugore ngo yari yarahukanye ariko mu minsi…

SOMA INKURU