Ibibazo by’ikimoteri cya Nduba biri kuvugutirwa umuti

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imyubakire n’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro bikomeje hagati y’ubuyobozi na rwiyemezamirimo ushobora kubyaza umusaruro ikimoteri cya Nduba, kuko aho ukuba igisubizo kibangamiye abagituriye bikaba byagira ingaruka ku buzima bwabo. Ati “Ku bufatanye na Wasac, hari amasezerano aganirwaho n’umushoramari ushaka gucunga kiriya kimoteri mu buryo bw’umwuga. Ibyo bizafasha gukemura ibibazo byinshi abantu bagenda babona kiriya kimoteri gifite, birimo bimwe mu bibazo by’umwanda. Ikimoteri kizakorwa mu buryo bwa gihanga ku buryo n’iriya myanda yazabyazwa umusaruro aho kuba ikibazo”. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali…

SOMA INKURU

Umugore wa Vise Meya wakubiswe n’umugabo we aracyari mu bitaro

Nyuma y’uko Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Musanze Ndabereye Augustin, atawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umugore we akanamukomeretsa, ubu uwo mugore arimo gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere mu kuvura ihungabana mu Bitaro bya Ruhengeri. Ubwo uwo mugore yagezwaga mu bitaro bya Ruhengeri saa sita z’ijoro rishyira ku wa gatanu tariki ya 30 Kanama 2019, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert yatangaje ko uwo mubyeyi yagejejwe mu bitaro arembye cyane aho basanze afite n’ikibazo cy’ihungabana. Muganga Muhire yagize ati “ Nibyo koko, uwo Mudamu twamwakiriye mu bitaro bya Ruhengeri…

SOMA INKURU

Rayon Sports mu gihombo gikomeye

Nk’uko perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yabitangarije abanyamakuru mbere yo gucakirana na Al Hilal, iyi kipe yari yarateganyije ko izinjiza mu ngengo y’imari yayo ya 2019-2020 akayabo ka Miliyari imwe na miliyoni 540 z’amafaranga y’u Rwanda (1,540,800,000 Frw), aturutse mu mpande zitandukanye zirimo ayo yagombaga guhabwa igeze kuri mu mikino nyafurika ndetse n’ayo yagombaga guhabwa na AZAM TV wari umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda. Rugikubita Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ku kinyuranyo cy’igitego yatsindiwe i Nyamirambo,bituma akayabo ka miliyoni 801…

SOMA INKURU

Umurambo wa Baziga Louis uragezwa mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019 aribwo umurambo wa Baziga Louis wari umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda wavanwe muri iki gihugu kugira ngo ushyingurwe mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko ugezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019. Baziga Louis yishwe arashwe tariki 26 Kanama 2019, ahagana saa tanu z’igitondo ubwo yari mu muhanda w’igitaka werekeza kuri kaburimbo mu gace ka Bike mu Mujyi wa Maputo. Uwatanze amakuru yavuze ko Baziga yari mu modoka ye yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi…

SOMA INKURU

Ibigo bitwara abagenzi byazirikanye abafite ubumuga

Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kanama 2019 nibwo RFTC (Ihuriro ry’Amakoperative yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange), ryazirikanye abafite ubumuga bunyuranye by’umwihariko ubw’ingingo, mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali imodoka nini 11 zitwara abagenzi ariko zifite umwihariko w’ibikoresho byagenewe gufasha abafite ubumuga kwinjira no gusohokamo ku buryo ugendera mu kagare bitazajya bimusaba kukavaho, n’abafite ubundi bumuga bakabinyuraho bitabasabye kurira amadaragi nk’uko izisanzwe zikoze, zikanagira ahantu bashobora gukanda igihe bifuza kururuka. Ni imodoka nini 11 zaguzwe mu Bushinwa, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70 n’abafite ubumuga nibura…

SOMA INKURU

Uko amakipe yatomboranye muri UEFA Champions League

Tombola yabereye mu Mujyi wa Monte Carlo i Monaco mu Bufaransa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2019, yerekanye uko amatsinda ateye muri UEFA Champions League. Uko amakipe yatomboranye: A Paris Saint-Germain, Real Madrid, Club Brugge, Galatasaray B Bayern Munich, Tottenham, Olympiakos, Red Star C Man City, Shakhtar Donetsk, Dinamo Zagreb, Atalanta D Juventus, Atletico Madrid, Bayer Leverkusen, Lokomotiv Moscow E Liverpool, Napoli, Salzburg, Genk F Barcelona, Borussia Dortmund, Inter Milan, Slavia Prague G Zenit St. Petersburg, Benfica, Lyon, RB Leipzig H Chelsea, Ajax, Valencia,…

SOMA INKURU

Miss Kayibanda Aurore yashyinguye umubyeyi we

Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwka wa 2012, kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kanama 2019, nibwo yashyinguye umubyeyi we Ladislas Kayibanda mu Mujyi wa Portaland ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho yaguye. Aurore n’abavandimwe be basigaranye n’umubyeyi wabo umwe nawe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ladislas Kayibanda yitabye Imana tariki 18 Kanama 2019 azize uburwayi yari amaranye igihe. TETA Sandra

SOMA INKURU

U Bwongereza mu bihe bitabworoheye

Umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’Inteko mu byumweru bitanu wafashwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johson nk’ugamije guha abadepite igihe gito cyane cyo kuganira ku rugendo rwo kwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu kizwi nka Brexit, mu gihe hasigaye ibyumweru icyenda gusa ngo itariki ntarengwa ya 31 Ukwakira u Bwongereza bwahawe igere, byakurikiwe n’imyigaragambyo y’impande zinyuranye. Ni igikorwa cyateje imyigaragambyo ikomeye, aho abayitabiriye bakoraga ibimenyetso by’ibyo bise “gushyingura demokarasi”, bavuga ko ubutegetsi bwabo buhiritswe, ndetse ko bagiye kwitabaza inkiko mu guhagarika icyo cyemezo. Iki cyemezo cyanahawe umugisha n’Umwamikazi…

SOMA INKURU

Impamvu zatumye APR igaruka mu irushanwa “Agaciro”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryari ryatangaje ko irushanwa “Agaciro” rihuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ryagombaga kuba mu minsi itatu kuya 12, 15 na 25 Nzeri 2019, ariko yatangaje indi gahunda nshya ko rigomba kuba mu minsi ibiri kuwa 13 na 15 Nzeri, ibi bikaba byatumye APR FC yari yikuye muri iri rushanwa irigarukamo kuko impinduka zabaye, ziyorohereza mu mikino ifite muri ibi bihe. Ubuyobozi bwa APR bwari bwatangaje ko iyi kipe itazitabira iri rushanwa kuko abakinnyi bayo bafite umunaniro bakuye mu irushanwa ry’amakipe y’ingabo zo mu…

SOMA INKURU

Perezida Kagame mu nama yiga ku iterambere ry’Afurika

Perezida Kagame yitabiriye inama ya karindwi isanzwe ihuza Afurika n’u Buyapani, yatangiye tariki 28 ikazasozwa ejo tariki 30 Kanama 2019, akaba yagejeje ikiganiro ku bayitabiriye ubwo yafungurwaga, akaba ari ni umwanya mwiza wo gushaka uko ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Buyapani bwanozwa. U Buyapani ni umuterankunga ukomeye w’u Rwanda, aho kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2017, bwateye inkunga u Rwanda igera kuri miliyoni 350 z’amadolari binyuze mu Kigega cyabwo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga “JICA”. Perezida Kagame akaba yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe,…

SOMA INKURU