Rayon Sports yabonye umutoza wungirije mushya

Umutoza Kirasa Alain wari umaze igihe atoza ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wungirije Robertinho ugera mu Rwanda saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2019. Kirasa Alain watoje Kiyovu Sports guhera kuwa 24 Ukwakira 2018 nk’umutoza mukuru,yagaragaje ubuhanga budasanzwe,azamura imikinire y’ikipe bituma ayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yaherukagaho mu mwaka wa 1998. Kirasa ukundwa na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda kubera ubumenyi buhagije afite ku mupira w’amaguru,yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe…

SOMA INKURU

Impanuro za Zari ku mukunzi mushya wa Diamond

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru [blogger] Millard, Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz  wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania Zari Hassan yatangaje ko uyu muhanzi atazigera areka gusambana ndetse ko umukunzi we Tanasha yakwitegura kurera umwana atwite wenyine. Zari yaburiye mukeba we Tanasha ko akwiriye kwitegura kuzarera umwana we wenyine cyane ko ngo Diamond Platnumz atazareka gusambana. Zari Hassan akaba yarakundanye  na Diamond ndetse babana nk’umugore n’umugabo mu gihe cy’imyaka 5, yabwiye Tanasha ko Diamond adateze kureka gushurashura ariyo mpamvu akwiye kwitegura kurera umwana wenyine nk’uko abo yagiye abyarana nabo byagiye…

SOMA INKURU

Ukraine: Hatowe umudepite ukomoka mu Rwanda

Mu matora y’Abadepite yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize abaturage batoye abadepite bari basanzwe mu mirimo itandukanye ndetse imwe utakeka ko uwayikoraga yaba umudepite. Mu batowe kandi harimo uwitwa Zhan Beleniuk ufite Se wakomokaga mu Rwanda witabye Imana uguye ku rugamba. Nk’uko BBC yabitangaje ngo se w’uyu watowe yari umupilote w’indege za gisirikare akaba yaraguye ku rugamba umuhungu we afite imyaka 11 y’amavuko. Uyu mugabo w’imyaka 28 asanzwe akunzwe cyane muri Ukraine kuko ari we mukinnyi wamamaye cyane mu mukino wo gukirana. Ni umudepite wo mu ishyaka ry’Umukuru w’igihugu Zelensky. Se…

SOMA INKURU

Abacuruzi babiri bakekwaho kunyereza imisoro bafashwe

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abacuruzi babiri barimo uwitwa Gaga Godfrey hamwe n’uwitwa Kirabo Jeannette, bashinjwa gufata inzoga zitatanze imisoro bakazishyiraho ibirango by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro “ RRA”, bagamije kunyereza imisoro no gufata ibirango by’inzoga zakorewe mu Rwanda, bakabishyira kuzakorewe mu mahanga. Ikindi aba bacuruzi bakurikiranweho ni ukuba inzoga zabo ziriho ibirango bya RRA bitacyemewe mu gihe yari yarashishikarije abacuruzi bakibifite ku bicuruzwa kubiyimenyesha. Mu gihe bimenyerewe ko abacuruzi baba bafite ububiko bw’ibicuruzwa ahantu hazwi, aba uko ari babiri RIB…

SOMA INKURU

Amabwiriza mashya muri Sudani y’Epfo

Minisitiri w’Itumanaho, Michael Makuei yabwiye AFP ko hari abayobozi batandukanye bajyaga bacuranga iyo ndirimbo uko bishakiye, bitandukanye n’imiterere n’imicurangire nyayo y’iyo ndirimbo yashyizweho mu mwaka wa 2011 mbere gato y’ubwigenge bw’icyo gihugu. Makuei yagize ati “Bose babimenye, indirimbo yubahiriza igihugu igenewe Perezida, ni ukuvuga mu birori byitabiriwe na Perezida, ntabwo ari buri wese.” Yakomeje agira ati “Twarimo tubona yaba Minisitiri, umunyamabanga, yewe na Guverineri cyangwa Umunyamabanga wa Leta igihe habaye inama yose indirimbo y’igihugu ikaririmbwa.” Makuei yavuze ko uwo mwanzuro wafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu ushize. Icyakora yavuze…

SOMA INKURU

Huye: Nyuma y’imyaka 2 yidegembya yarakoze amahano yafashwe

Umugabo witwa Barthazar uvugwaho kuryamana n’umukobwa we w’imyaka 21 ndetse bakaba  baranabyaranye,  kuri ubu umwana akaba afite imyaka ibiri, yaraye atawe muri yombi ubwo yashakaga kurwanya Police imukuriranyeho gucuruza urumogi. Uyu mugabo ufite imyaka 43 atuye mu mudugudu wa Nyamuko, Akagari ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira mu karere ka Huye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Constantin Kalisa yatangaje ko Barthazar yari amaze igihe bashaka kumufata ariko akamenya amakuru agacika, ariko ubu afungiye kuri station ya Polisi iri i Ngoma. Ngo hari abantu yahaga amafaranga mu baturage n’abandi bakorana n’inzego z’umutekano…

SOMA INKURU

Nyuma y’amezi 9 atwite umugabo yibarutse imfura ye

Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019, umugabo w’Umutaliyani witwa Freddy w’imyaka 25 y’amavuko yibarutse nyuma y’igihe kingana n’amezi icyenda atwite. Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Daily Mail cyavuze ko uyu mugabo ubusanzwe yavutse ari umukobwa gusa nyuma yaje kutishimira igitsina cye niko kujya kwa muganga asaba abaganga ko bamuhindurira igitsina. Nyuma yicyo gihe cyose yageze ubwo yumva ko ashaka kwibaruka niko gusaba ko yaterwa inanga kugirango azabyare , ibi niko byagenze yatewe izo ntanga niko gusama atangira ibihe byo kujya yitwara nk’umubyeyi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa…

SOMA INKURU

Perezida wa Botswana yasimbutse urupfu

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi yarokotse impanuka ya kajugujugu ubwo yari mu mujyi wa kabiri munini muri icyo gihugu, Francistown. Igisirikare cya Botswana n’ibiro bya Perezida byatangaje ko kajugujugu yari itwaye Perezida byabaye ngombwa ko ihagarara igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Francistown ubwo yari ihageze itangiye kugendesha amapine ngo ihagarare. Itangazo ryagiraga riti “Ubwo yari itangiye kugendesha amapine kugira ngo ibone uko ihagarara ku kibuga cy’indege, abapilote batangaje ko hari ibimenyetso by’uko moteri ifashwe n’inkongi bahita bayizimya.” Bakomeza bavuga ko abagenzi batanu barimo Perezida Mokgweetsi Masisi…

SOMA INKURU

Ingaruka zo guhagarika ingendo zijya muri RDC hirindwa Ebola

Umuyobozi w’Ikigo cya Afurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara, Dr John Nkengasong mu kiganiro n’abanyamakuru i Addis-Abeba muri Ethiopia kuwa Gatanu w’iki cyumweru, yasabye ko amabwiriza yo guhagarika ingendo zijya cyangwa ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagarara, aho yemeje ko izi ngamba zo guhagarika ingendo nta musaruro zatanga. Yashimangiye ko kubuza abaturage kugenderana ntacyo byageraho ahubwo byakongera urujya n’uruza rw’abaturage rutemewe n’amategeko bikagabanya uburyo bw’ubugenzuzi bityo bikongera ibyago byo gukwirakwiza Ebola. Iki gitekerezo kinashyigikiwe na sosiyete sivile ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC, aho bemeza ko…

SOMA INKURU

Mu ruganga rw’abangaga hakomeje kuvugwamo ikibazo

Ejo hashize kuwa kane tariki 18 Nyakanga 2019,  ubwo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan hamwe na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, bari imbere y’abasenateri bavuga ku mbogamizi z’umurimo zikigaragara,  Senateri Dr Sindikubwabo Jean Népomuscène yatangaje ko ikibazo cya ruswa igaragara mu bizamini by’abashaka kujya mu rugaga rw’abaganga gihari kandi gikwiriye guhagurukirwa. Senateri Dr Sindikubwabo Jean Népomuscène yashimangiye ko kugira ngo umuntu wize iby’ubuganga yemererwe kuba yakora ibizamini by’akazi, asabwa kubanza kujya mu rugaga, kandi kwinjiramo hatangwa ruswa. Yagize ati “Abakozi bo kwa muganga kugira ngo bajye mu myanya…

SOMA INKURU