Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abacuruzi babiri barimo uwitwa Gaga Godfrey hamwe n’uwitwa Kirabo Jeannette, bashinjwa gufata inzoga zitatanze imisoro bakazishyiraho ibirango by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro “ RRA”, bagamije kunyereza imisoro no gufata ibirango by’inzoga zakorewe mu Rwanda, bakabishyira kuzakorewe mu mahanga.
Ikindi aba bacuruzi bakurikiranweho ni ukuba inzoga zabo ziriho ibirango bya RRA bitacyemewe mu gihe yari yarashishikarije abacuruzi bakibifite ku bicuruzwa kubiyimenyesha.
Mu gihe bimenyerewe ko abacuruzi baba bafite ububiko bw’ibicuruzwa ahantu hazwi, aba uko ari babiri RIB yasanze babufite mu ngo zabo, nyuma yo kumenya ko bacuruza inzoga zitasoze.
Aba bombi bakimara gutabwa muri yombi, bahakanye ibyo bashinjwa bemeza ko ibyo birango bya RRA biri ku nzoga zabo babibonye mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bazisoreye.
Gaga Godfrey yatangaje ko nta kibazo afite kuko izo nzoga ari we wazizaniye kandi yanazisoreye ashimangira ko igisigaye ari uko RRA ifata ibyo birango ikabinyuza mu mashini zabugenewe kugira ngo imenye uwazizanye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yasabye abacuruzi kwirinda gucuruza mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bagatungwa n’ibikwiye kubatunga birinda gushakira mu ndonke zidafite ishingiro.
Itegeko ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu ngingo zayo zitandukanye zirimo iya 16, 119 n’iya 200 ndetse n’ingingo ya 210 zivuga ku ikumira ry’ibicuruzwa bya magendu byinjira mu gihugu hagatangwa n’ibihano ndetse zinateganya igifungo ku babifatiwemo kigeze ku myaka itatu n’ihazabu irenga amadolari 1000 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba 900,000frs.
TUYISHIME Eric