Rayon Sports yabonye umutoza wungirije mushya

Umutoza Kirasa Alain wari umaze igihe atoza ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wungirije Robertinho ugera mu Rwanda saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2019. Kirasa Alain watoje Kiyovu Sports guhera kuwa 24 Ukwakira 2018 nk’umutoza mukuru,yagaragaje ubuhanga budasanzwe,azamura imikinire y’ikipe bituma ayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yaherukagaho mu mwaka wa 1998. Kirasa ukundwa na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda kubera ubumenyi buhagije afite ku mupira w’amaguru,yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe…

SOMA INKURU

Impanuro za Zari ku mukunzi mushya wa Diamond

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru [blogger] Millard, Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz  wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania Zari Hassan yatangaje ko uyu muhanzi atazigera areka gusambana ndetse ko umukunzi we Tanasha yakwitegura kurera umwana atwite wenyine. Zari yaburiye mukeba we Tanasha ko akwiriye kwitegura kuzarera umwana we wenyine cyane ko ngo Diamond Platnumz atazareka gusambana. Zari Hassan akaba yarakundanye  na Diamond ndetse babana nk’umugore n’umugabo mu gihe cy’imyaka 5, yabwiye Tanasha ko Diamond adateze kureka gushurashura ariyo mpamvu akwiye kwitegura kurera umwana wenyine nk’uko abo yagiye abyarana nabo byagiye…

SOMA INKURU

Ukraine: Hatowe umudepite ukomoka mu Rwanda

Mu matora y’Abadepite yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize abaturage batoye abadepite bari basanzwe mu mirimo itandukanye ndetse imwe utakeka ko uwayikoraga yaba umudepite. Mu batowe kandi harimo uwitwa Zhan Beleniuk ufite Se wakomokaga mu Rwanda witabye Imana uguye ku rugamba. Nk’uko BBC yabitangaje ngo se w’uyu watowe yari umupilote w’indege za gisirikare akaba yaraguye ku rugamba umuhungu we afite imyaka 11 y’amavuko. Uyu mugabo w’imyaka 28 asanzwe akunzwe cyane muri Ukraine kuko ari we mukinnyi wamamaye cyane mu mukino wo gukirana. Ni umudepite wo mu ishyaka ry’Umukuru w’igihugu Zelensky. Se…

SOMA INKURU

Abacuruzi babiri bakekwaho kunyereza imisoro bafashwe

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abacuruzi babiri barimo uwitwa Gaga Godfrey hamwe n’uwitwa Kirabo Jeannette, bashinjwa gufata inzoga zitatanze imisoro bakazishyiraho ibirango by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro “ RRA”, bagamije kunyereza imisoro no gufata ibirango by’inzoga zakorewe mu Rwanda, bakabishyira kuzakorewe mu mahanga. Ikindi aba bacuruzi bakurikiranweho ni ukuba inzoga zabo ziriho ibirango bya RRA bitacyemewe mu gihe yari yarashishikarije abacuruzi bakibifite ku bicuruzwa kubiyimenyesha. Mu gihe bimenyerewe ko abacuruzi baba bafite ububiko bw’ibicuruzwa ahantu hazwi, aba uko ari babiri RIB…

SOMA INKURU

Amabwiriza mashya muri Sudani y’Epfo

Minisitiri w’Itumanaho, Michael Makuei yabwiye AFP ko hari abayobozi batandukanye bajyaga bacuranga iyo ndirimbo uko bishakiye, bitandukanye n’imiterere n’imicurangire nyayo y’iyo ndirimbo yashyizweho mu mwaka wa 2011 mbere gato y’ubwigenge bw’icyo gihugu. Makuei yagize ati “Bose babimenye, indirimbo yubahiriza igihugu igenewe Perezida, ni ukuvuga mu birori byitabiriwe na Perezida, ntabwo ari buri wese.” Yakomeje agira ati “Twarimo tubona yaba Minisitiri, umunyamabanga, yewe na Guverineri cyangwa Umunyamabanga wa Leta igihe habaye inama yose indirimbo y’igihugu ikaririmbwa.” Makuei yavuze ko uwo mwanzuro wafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu ushize. Icyakora yavuze…

SOMA INKURU