Nyagatare: Kwishyira hamwe byabahinduriye ubuzima

Indangamirwa ni ishyirahamwe ry’abahoze bakora uburaya hamwe n’abandi bakibukora bo mu Karere ka Nyagatare, bakaba batangaza ko mbere yo kujya mu ishyirahamwe  “Indangamirwa” nta gaciro bahabwaga, bafatwaga nk’indaya, ntibabe bagira ijambo kabone niyo baba bari mu karengane, bakimwa n’uburenganzira bwo kwandikisha abana babo kuko abagabo babaga babyaranye nabo babaga badashobora kwemera imbere y’amategeko ko babyarana n’indaya. Bashimangiye ko nyuma yo kwishyira hamwe bavanywe mu kato, abana babo babandikaho nta kibazo ndetse byabongereye icyizere cyo kubaho kuko baahise bashirika isoni bajya kwipimisha bamenya uko bahagaze, ibi bikaba bibafasha gutangirira imiti igabanya…

SOMA INKURU

Ange Kagame yitabiriye ibirori by’imideli

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019 nibwo habaye ibirori by’imideli bya “Rwanda Fashion Week 2019” byari bibaye ku nshuro ya kane, Ibi birori byitabiriwe n’abantu bagera kuri 500, barimo abana b’umukuru w’igihugu harimo  Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndegeyingoma. Herekwanywe imideli itandukanye yahanzwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga barimo babiri baturutse muri Nigeria. Ange Kagame n’umukunzi we bari bajyanishije imyenda yakorewe mu nzu y’imideli ya Moshions iyoborwa na Moses Turahirwa. Abinyujije kuri Twitter,   Ange Kagame yashimiye Moshions yabambitse imyenda myiza kandi yari ibabereye. Ati “Mu ijoro ryakeye ubwo nashyigikiraga…

SOMA INKURU

Nyarugenge: Mu mugezi wa Yanze habonetsemo umurambo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, nibwo umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 wari wambaye agapira k’umukara n’agakabutura gato bakunze kwita mucikopa wagaragaye mu mugezi wa Nyabugogo ahazwi nka Yanze, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge. Abatuye muri aka gace banyuranye batangaje ko atari uwo muri aka gace kuko n’ishusho ye ari bwo bwa mbere bari bayibonye. Bati “Ntabwo twari tumuzi nibwo twari tukimubona, ashobora kuba atari uwo muri ibi bice. Uyu murambo wabonetse hagati ya saa…

SOMA INKURU

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yasuye ibikorwa by’ubuzima

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2019, nibwo Denise Nyakeru Tshisekedi umufasha wa Perezida Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Akigera i Kigali, Madamu Denise Tshisekedi yatemberejwe ibice bitandukanye bigaragaza ubwiza bwa Kigali, harimo  Gaculiro, Nyarutarama, Green hills n’ahandi hanyuranye habereye ijisho asoreza kuri Radisson Blu hotel. Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, ni ukuvuga kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2019, Madamu Tshisekedi arasura ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwita ku buzima birimo Isange One Stop Center ifasha kwita…

SOMA INKURU

Icyafashije Nyagatare guhangana na virusi itera SIDA

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba, mu myaka yagiye itambuka havugwaga virusi itera SIDA cyane, akaba ari muri urwo rwego  ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” bahisemo kugasura, hagamijwe kureba uko gahagaze mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ndetse na serivisi zigezwa ku bamaze kwandura. Umuyobozi wa Nyagatare Mushabe Claudian yatangaje ko muri iki gihe bafite umwihariko w’ubukangurambaga bwatumye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bugenda bugabanuka. Yagize ati “Uko igihe kigenda, ni nako habaho ubukangurambaga bukorwa n’igihugu, ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bugenda bugabanuka, hari igihe twabaga dufite…

SOMA INKURU

Uko Amakipe azacakirana muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019, mu cyumba cy’itangazamakuru cya Stade ya Kigali ni ho habereye tombora y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 nyuma y’uko hari hamaze kumenyekana amakipe yose 16 azakina iki cyiciro. Uko amakipe yatomboranye muri 1/8 Tariki ya 12 Kamena 2019 Mukura VS vs Kiyovu Sports Etoile de L’est vs Police FC Gicumbi FC vs Espoir FC Intare FC vs Bugesera FC Tariki ya 13 Kamena 2019 APR FC vs As Kigali Marines FC vs Rayon Sports Gasogi United vs Rwamagana City FC…

SOMA INKURU

Uwahanuye urupfu rwa perezida Nkurunziza ari mu mazi abira

Umugabo ukomoka muri komini Mpanda mu Ntara ya Bubanza  witwa Pierre Barakikana uzwi nka “Muhanuzi” uherutse   kuzenguruka imihanda  ahanura ko perezida Nkurunziza Pierre w’u Burundi agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera iki gihugu,  yatawe muri yombi aho afungiye ahitwa Mvugo ya nyuma. Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego zibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza. Abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza. Uyu mugabo…

SOMA INKURU

73 bari bacumbitse muri “One Dollar Campaign” bagiye gusezererwa

Abana bagizwe imfubyi na Jenosdie yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bacumbikiwe mu nyubako ya One Dollar Campaign, bagera kuri 73 bagiye gusezererwa muri ayo macumbi bajye kwibeshaho mu buzima bwo hanze. Hari hashize imyaka isaga itanu abana b’imfubyi basaga 100 bacumbikiwe mu nyubako ya One Dollar Campaign Complex, iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo. Igikorwa cyo kubasezerera giteganyijwe kuri uyu wa 8 Kamena 2019, nyuma y’icyumweru bari bamaze mu Itorero i Nkumba mu Karere ka Burera, aho baganirijwe n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze, inzobere mu bijyanye no kwihangira imirimo n’abandi.…

SOMA INKURU

Ibyitezwe ku kigega cyashyiriweho kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi

Umuyobozi wa Agaciro Young Generation Forum, Kagabo Jacques, yatangaje ko nk’abanyarwanda bishyize hamwe kugira ngo babashe no guhangana n’abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, byo guharirwa leta gusa, batangiza ikigega kiswe Umurinzi Support Fund, kigiye kujya gifasha mu gukurikirana no kugeza mu nkiko abakora ibikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko bari basanzwe bahangana n’aba bantu bari hirya no hino ku Isi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kubasubiza, ariko ko ubu ubona ko aba bantu bakomeje gukaza umurego ku buryo badatinya no kuvuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.…

SOMA INKURU

Yatangaje impamvu yishimira akazi ko gucunga imirambo

Mu myaka 32 amaze akora mu nzu babikamo imirambo, Basiru Enatu yatangaje impamvu zitangaje akunda gukora akazi akaba akarambyemo bingana bityo. Uyu mugabo wo mu gihugu cya Uganda avuga ko  nk’uko abakora mu ma banki, abanyamakuru n’abandi bakora akazi kabo kinyamwuga bagakunze, ari ko nabo bakunda akazi kabo. Basil Enatu w’imyaka 57 amaze imyaka 32 akora mu nzu ibikwamo imirambo mbere y’uko itunganywa ngo ishyingurwe. Ni umwe muri bake bishimiye aka kazi kandi ntagire n’ikibi akabonamo, cyane ko ngo yanagahitamo aramutse ahitishijwemo mu mirimo yose. Uyu mubyeyi w’abahungu 10 n’abakobwa…

SOMA INKURU