Yatangaje impamvu yishimira akazi ko gucunga imirambo


Mu myaka 32 amaze akora mu nzu babikamo imirambo, Basiru Enatu yatangaje impamvu zitangaje akunda gukora akazi akaba akarambyemo bingana bityo. Uyu mugabo wo mu gihugu cya Uganda avuga ko  nk’uko abakora mu ma banki, abanyamakuru n’abandi bakora akazi kabo kinyamwuga bagakunze, ari ko nabo bakunda akazi kabo.

Basil Enatu w’imyaka 57 amaze imyaka 32 akora mu nzu ibikwamo imirambo mbere y’uko itunganywa ngo ishyingurwe. Ni umwe muri bake bishimiye aka kazi kandi ntagire n’ikibi akabonamo, cyane ko ngo yanagahitamo aramutse ahitishijwemo mu mirimo yose.

Uyu mubyeyi w’abahungu 10 n’abakobwa babiri amaze imyaka 32 akora ku bitaro bikuru byo muri Uganda byitwa Soroti Referral Hospital , akaba yavuze imbogamizi agirira mu kazi ke n’ ibimutera kugakunda.

Nk’uko yabitangarije Daily Monitor, yagize ati:”nkijya kunywera agacupa aho ntuye, abantu batinyaga gusangirira nanjye ku muheha umwe cyangwa ku gacuma. Hari n’umugore nabonye wabanje koza icyo nanywereyemo mu mazi ashyushye. Hari abantu baba badashaka gusangirira nanjye ku kibindi cyangwa no kunsuhuza bakoresheje ibiganza.”

Nubwo afite izo mbogamizi, ngo aracyakunda akazi ke, ngo kubera ko yagakoze iyo myaka yose katamurambiye. Kuba abapfuye batabasha kumukomeretsa cyangwa ngo bagire ikindi bakora, ngo biri mu bimwongerera urukundo rw’akazi ke.

Yagize ati: “nkunda gukorana n’imirambo kubera ko idatera amahane, ntirwana, iciye bugufi kandi ntiteza ikibazo icyo ari cyo cyose. Hejuru ya byose, baba abakire cyangwa abakene bashyingurwa mu buryo bumwe bamanurwa mu mva.”

Abantu ntibari bakwiye gutinya gukora mu nzu zibikwamo imirambo kuko bikomeje bityo hataboneka abayitunganya ngo bayambike mbere y’uko ishyingurwa. Hari abagomba kwitanga nk’uko Basil n’abandi babikora bakwiriye gushimirwa aho guhabwa akato.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.