Ruhango: Nyuma y’amezi umunani nibwo hamenyekanye urupfu rwa Nyirahabineza


Umugore witwa Nyirahabineza Jacqueline wo mu Kagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyabihanga Akarere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo, amaze amezi 8 yishwe n’umugabo we witwa Ndikumana Celestin wahise amushyingura mu nzu babanagamo ntibyahita bimenyekana.

Amakuru Kigali Today abitangaza,uyu Ndikumana Celestin yiyemerera ko amaze amezi umunani yishe n’umugore we amushyingura mu nzu babanagamo aho ngo yabwiraga uwamubazaga iby’umugore we ko yahukanye.

Amakuru y’urupfu rwa Nyirahabineza yatanzwe n’uwakodeshaga amazu ye na Ndikumana Celestin, umurambo we uhita utabururwa ujyanwa ku bitaro kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Velens, yavuze ko kuba hashize amezi 8 yose bataramenya iby’urupfu rwa Nyirahabineza Jacqueline bitavuze ko inzego z’ubuyobozi ziraye, ahubwo ko bamwe mu bashakanye bahishira ibibazo byabo bigatuma ubuyobozi butamenya amakuru yose ngo bukumire imfu za hato na hato mu miryango.

Yagize ati “Ntabwo umuntu yavuga ko inzego zarangaye, burya iyo abantu babana mu nzu nk’umugore n’umugabo, ibyo bashobora gupfa ari nijoro cyangwa ikindi gihe hari igihe abantu badashobora kubimenya. Izo nzego ziba zikorera hanze. Keretse wenda bisakuje.

Hari amakuru avuga ko baturukaga Karongi. Umugabo yavugaga ko umugore yahukanye, abantu ntibabitindeho cyane.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.