Isenywa ry’amazu y’ahitwa kwa Dubai rizacura iki?


Bamwe mu baturage mu murenge wa Kinyinya, mu mujyi wa Kigali bategetswe gusohoka mu nzu zabo ngo zisenywe kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni mu mudugudu w’Urukumbuzi uzwi cyane nko ‘Kwa Dubai’, umushoramari wazubatse yashinjwe ko yakoze ibintu bitujuje ubuziranenge, ariko zarubatswe ziruzura ndetse hari abazimazemo imyaka isaga itanu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Paul Kagame yanenze abategetsi b’Umujyi wa Kigali “uburangare” kuko izo nzu zubatswe zikuzura ariko nyuma zimwe zigatangira kugwira abazituyemo.

Umwe mu baturage ba hano yambwiye ati “Aho kugira ngo zizatugwe hejuru se ntitwagenda?

“Urabona etage ya mbere ukinjira kuri ‘portail’…inzu ya kabiri, iya gatatu yo hari abantu igikuta cyose cy’inyuma cyahirimye binjiyemo uwo munsi. Urumva izi nzu nta mucanga muzima zifite, ni nk’icyondo bagiye bavanga n’agasima gacye kandi erega aha ngaha ni mu gishanga.”

BBC yagerageje gushaka umushoramari wubatse izi nyubako ariko ntitwamubona.

Abashoramari banini bubaka inzu nyinshi icya rimwe bakazigurisha ku baturage bafashe inguzanyo za banki ni ubushabitsi bugezweho i Kigali, ariko ubuziranenge bwa nyinshi muri izi nzu ni ikiganiro cya benshi. Ruswa ku bategetsi bashinzwe kugenzura ubuziranenge bwazo ni ikindi kivugwa muri rubanda.

Bamwe mu batuye ‘Kwa Dubai’ bahawe n’Umujyi wa Kigali amabwiriza yo kwimuka by’igihe gito ngo zisanwe, abandi bo zigomba gusenywa zikajya hasi.

Izigomba gusenywa zo zashyizweho ikimenyetso cya X, imwe muri zo negereye inkuta zayo zigaragaza ko zuzuyemo amazi ndetse ko bishoboka kuba zahirima muri ibi bihe by’imvura.

Ni nde uzishyura ikiguzi?

Bamwe mu batuye muri izi nzu bagaragaje impungenge ku kiguzi cyo kuzisana no kwishyura izizasenywa.

Ibi biravugwa mu gihe umushoramari wubatse izi nzu bivugwa ko ubu yagiye mu mahanga.

Kuwa mbere, Mayor w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yabwiye abanyamakuru ko ubuyobozi bwiteguye gufasha abasabwe kwimuka mu gihe bategereje ko inzu zabo zisanwa bakazisubiramo.

Pudence Rubingisa ati “Icyo turimo gukora ubu kihutirwa ni ibyo ubugenzuzi bwadusabye nta kiguzi bigize kuri nyiri inzu ahubwo kikajya kuri developer (uwazubatse) wakagombye kuba yarabikoze neza.”

Umujyi wa Kigali uvuga kandi ko urimo kuganira na za banki aba baturage bafashemo inguzanyo z’izi nzu kugira ngo izi banki zigizeyo igihe cyo kwishyura kubera iki kibazo barimo.

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.