Umukunzi wa Diamond aravugwaho urukundo na Alikiba

Umukunzi wa Diamond Platnumz yahakanye amakuru yavuzwe ko yigeze gukundana na Ali Kiba bitewe n’amashusho y’indirimbo ye yitwa Nagharamia yagaragayemo ari kumusoma. Tanasha yavuze ko atigeze akundana na Ali Kiba ndetse ngo ubwo bafataga amashusho ya Nagharamia yari kumwe n’umusore bakundanaga. Mu kiganiro Tanasha Donna yagiranye na Wasafi FM mu kiganiro Block 89,yavuze ko nta rukundo yigeze agirana na boss wa Rockstar 4000, Ali Kiba. Yagize ati “Ubwo twakoraga iriya video nta kintu na kimwe twakoze.Ntitwigeze duhana nimero kuko kari akazi.Nta bintu birenze byabaye.Nari mfite umukunzi kandi twari kumwe ahafatirwaga…

SOMA INKURU

Uburinganire mu itangazamakuru buracyari ikibazo

Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abagore bakora umwuga w’Itangazamakuru ARFEM ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC Mbungiramihigo Peacemaker yavuze ko hakiri urugendo rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu muri rusange harimo iterambere ry’itangazamakuru. Yagize ati: “Turacyafite urugendo rurerure kugira ngo tugere aho twifuza ku buryo abagore bagira umwanya ukwiye mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru, ku buryo na bo bagira imyanya y’ubuyobozi kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu ndetse n’itangazamakuru by’umwihariko”. Akomeza yerekana ishusho rusange y’uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rihagaze…

SOMA INKURU

Ishusho ry’ihame ry’uburinganire mu itangazamakuru

Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abagore bakora umwuga w’Itangazamakuru ARFEM ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC Mbungiramihigo Peacemaker yavuze ko hakiri urugendo rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu muri rusange harimo iterambere ry’itangazamakuru. Yagize ati: “Turacyafite urugendo rurerure kugira ngo tugere aho twifuza ku buryo abagore bagira umwanya ukwiye mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru, ku buryo na bo bagira imyanya y’ubuyobozi kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu ndetse n’itangazamakuru by’umwihariko”. Akomeza yerekana ishusho rusange y’uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rihagaze…

SOMA INKURU

Kwiga uburezi ntibigaharirwe igice kimwe cy’abanyeshiri -Dr Munyakazi

Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Gicurasi 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yasabye abanyeshuri kugira amahitamo meza, ababwira ko icyifuzo cya Minisiteri y’Uburezi ari uko abanyeshuri b’abahanga bahitamo kwiga uburezi. Ibi byatangarijwe muri Lycée de Kigali, ahari hateraniye abanyeshuri biga muri Collège Saint André i Nyamirambo n’abo muri iki kigo, ubwo Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC” yasozaga igikorwa cyo gushishikariza abanyeshuri b’abahanga bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye guhitamo amashami y’amashuri nderabarezi (TTC), aho kuyaharira abafite amanota ya nyuma gusa. Ubu bukangurambaga bwateguwe…

SOMA INKURU

Nta wahagarika urugamba rwo gukira ibikomere -Mme Jeannette Kagame

Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Gicurasi 2019, ubwo ihuriro rigamije kuganira ku kibazo cy’ihungabana mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ryabagaho, Mme Jeannette Kagame yatangaje ko nk’uko nta we uhagarika urugamba rwo kwibohora nta n’uhagarika urugamba rwo gukira ibikomere afite. Mme Jeannette Kagame yatanze ingero za bamwe mu batanze ubuhamya bwabo ku byo bibuka, avuga ko hari abo usanga bariciwe ababyeyi muri 1959, 1963 cyangwa mu 1973 abo ngo bagendana n’ihungabana rikomeye. Abandi Mme Jeannette Kagame yatangaje bafite ihungabana ni ababyeyi bandujwe virus itera…

SOMA INKURU

Icyo OMS isaba mu gukumira Ebola muri Congo

Mu mezi 9 ashize icyorezo cya ebola kimaze kwica abatari bake mu gice cy’ uburasirazuba bwa Congo, kugeza  ubu hakaba hamaze gukingirwa abantu bagera ku 111,000, muri aba bakingiwe ni abagiye bagira aho bahurira n’umuntu wanduye Ebola cyangwa abahuye na bagenzi babo bagize aho bahurira n’uwayanduye, akaba ari muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima “OMS” yatangaje ko ibyo bidahagije mu guhangana na ebola. Mu itangazo OMS yashyize hanze yagize iti “Umubare w’abantu bashya bandura uragenda wiyongera ku ruhande rumwe bitewe n’ubugizi bwa nabi…

SOMA INKURU

Ubushakashatsi ku bana baba mu muhanda, bwahishuye byinshi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, hagenzurwa mu bice byose by’igihugu cyane mu mijyi minini ikorerwamo ubucuruzi abana bahabarizwa baba mu mihanda, hagaragaye abana 2882, muri bo 2621 ni abahungu mu gihe abakobwa ari 261, umubare munini w’aba bana bakaba bari hagati y’imyaka 11-14. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri aba bana baba mu muhanda, 55.6%, bahaba mu buryo buhoraho kuko ari naho bakura ibyo kurya naho 44.3% birirwa ku muhanda ariko bakaza gutaha naho 0.1% ni abana babana n’ababyeyi…

SOMA INKURU

Ingengo y’imari ikenewe mu kubakira abacitse ku icumu yatangajwe

Ejo hashize kuwa kabiri tariki 7 Gicurasi 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko, yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, Ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye “FARG” gikeneye byibuze miliyari 30 zo gusana inzu zubatswe cyera no kubaka inzu nshya z’abagenerwa bikorwa b’iki kigega. Dr. Mukabaramba yasobanuye ko ziriya miliyari zatangajwe hejuru zizakoreshwa mu gusana no kubaka inzu zigera ku 2000 z’abacitse ku icumu rya Jenoside…

SOMA INKURU

Umunsi wa 26 wa Shampiyona ntiwahiriye APR FC

Ku mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda APR FC na AS Kigali banganyije ibitego  2-2, nubwo APR FC yari yatangiye neza uyu mukino kuko nyuma y’igihe kinini ubusatirizi bwa APR FC bucaracara imbere y’izamu rya AS Kigali, Byiringiro Lague yafunguye amazamu ku munota wa 27 w’umukino. Igice cya mbere cy’umukino kikaba cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0, ndetse itanga icyizere ko itsinda umukino kuko ariyo yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu. As Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Murengezi Rodrigue yasimbuwe na Ndayisenga Fuadi uzwiho gukora uburyo bwinshi…

SOMA INKURU

Minisitiri w’intebe yatangaje igihe mu Rwanda nta nzara n’ubukene bizaba bikiharangwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi ubwo hamurikwaga raporo ngarukamwaka mpuzamahanga ku biribwa ikorwa n’Ikigo mpuzamahaga gikora ubushakatsi ku igenamigambi mu biribwa, IFPRI, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka ku buryo mu mwaka wa 2030 mu Rwanda nta nzara n’ubukene bizaba bikihagaragara. Minisitiri w’Intebe Ngirenye yashimye uburyo iyo raporo igaragaza ahari intege nke kuri za Leta n’uburyo itanga inama z’uko byakosorwa. Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi, cyane cyane ihereye mu byaro ahabarizwa hafi miliyoni icumi z’abaturage. Minisitiri w’Intebe…

SOMA INKURU