Ku gica munsi cy’uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019 abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga cya Nzove banga kukinjiramo ngo bakore imyitozo inzira bahisemo yo kugira ngo bishyurwe imishahara y’amezi abiri. Nyuma yo kwanga gukora imyitozo, aba bakinnyi basubijwe mu modoka bajyanwa kuri Hotel Matina aho Me Muhirwa Fred visi perezida wa Rayon Sports akorera akazi ke ka buri munsi. Bahakoreye inama ndende yatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) isozwa ahashyira saa moya n’iminota 15 (19h15’) bijyana na gahunda yo guhemba abakinnyi imishara ya Mata na Gicurasi 2019…
SOMA INKURUDay: May 21, 2019
Kujya ku butegetsi bimufashije gushyingura umubyeyi we mu cyubahiro
Biteganyijwe ko umubiri wa Étienne Tshisekedi wabaye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bunyuranye bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC”, akaba n’umubyeyi wa Perezida Felix Tshisekedi uyoboye iki gihugu nyuma yo gutsinda amatora, azashyingurwa muri iki gihugu cy’amavuko mu cyubahiro, ku itariki ya 1 Kamena 2019, nyuma y’imyaka 2 apfuye, umurambo we ukaba wari ukiri mu gihugu cy’Ububiligi. Étienne Tshisekedi yabaye umwe mu banyapolitiki ba mbere batinyutse kurwanya ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko guhera mu 1980. Yashinze Ishyaka UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social), akomeza guhatana ndetse…
SOMA INKURUMusanze:Umugabo arakekwaho kwica umugore we agahita aburirwa irengero
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana yabwiye itangazamakuru ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019, ahagana saa tatu z’ijoro, umugabo witwa Jean de Dieu Ndahayo utuye mu Murenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, yishe umugore we amutemye n’umuhoro, bajya gutabara basanga nyakwigendera watemwe Eustochie Ntakirutimana yapfuye ariko umugabo we yamaze gutoroka. Umuyobozi w’Umurenge wa Kimonyi Adelaide Nyiramahoro avuga ko Ndahayo uvugwaho kwica umugore we yari yaramutaye asanga undi mugore yateye inda ubwo yari umukozi wabo wo mu rugo. Mu minsi mike ishize,…
SOMA INKURURutsiro: Umujura yarashwe agerageza kurwanya abapolisi
Umujura utaramenyekana umwirondoro yarashwe mu ijoro ryakeye ashaka gutema abapolisi ubwo yageragezaga kwiba mudasobwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinihira, ruherereye mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro bya Murunda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Nkusi Pontien, yemeje aya makuru avuga ko uyu warashwe yashakaga gutema abapolisi. Yatangaje ko mu ijoro ryakeye, abajura batatu bagiye kwiba mudasobwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinihira, batangira gucukura gusa ubwo Polisi yabageragaho bashatse kuyirwanya. Ati “Muri iyi minsi hari umukwabo wo kurwanya ubujura bwa mudasobwa, abapolisi baje nka…
SOMA INKURU