Musanze:Umugabo arakekwaho kwica umugore we agahita aburirwa irengero


Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana yabwiye itangazamakuru ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019, ahagana saa tatu z’ijoro, umugabo witwa Jean de Dieu Ndahayo utuye mu Murenge wa Kimonyi,  Akarere ka Musanze, yishe umugore we amutemye n’umuhoro, bajya gutabara basanga nyakwigendera watemwe  Eustochie Ntakirutimana yapfuye ariko umugabo we yamaze gutoroka.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kimonyi Adelaide Nyiramahoro avuga ko Ndahayo uvugwaho kwica umugore we yari yaramutaye asanga undi mugore yateye inda ubwo yari umukozi wabo wo mu rugo.

Mu minsi mike ishize, uyu Ndahayo ngo yari yaragarutse kuri Ntakirutimana babana iminsi mike mbere y’uko amutema mu ijoro ryakeye. Ati: “ Birababaje kubona umuntu wize, usobanukiwe ariwe ukora ibintu nka biriya(…)Hari igihe kwiyumvisha ibintu bikurenga, ukumirwa.”

Uyu nyakwigendera  Estochie Ntakirutimana yari asanzwe ayobora Urwunge rw’amashuri rwa Kabere mu murenge wa Kimonyi muri Musanze, mu gihe umugabo we ari nawe ukekwaho kumwivugana  Jean de Dieu Ndahayo  yakoze mu burezi mu bigo by’amashuri bya Ecole de Science na Sunrise biri i Musanze ariko ubu ngo yakoraga ubuhinzi bw’ibirayi bwa kijyambere akagemurira abacuruzi i Musanze.

CIP Alexis Rugigana yasabye uwabona uriya ukurikiranyweho ubwicanyi gutungira agatoki urwego rwose rw’umutekano agafatwa akagezwa mu bugenzacyaha.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.