Umunsi wa 26 wa Shampiyona ntiwahiriye APR FC

Ku mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda APR FC na AS Kigali banganyije ibitego  2-2, nubwo APR FC yari yatangiye neza uyu mukino kuko nyuma y’igihe kinini ubusatirizi bwa APR FC bucaracara imbere y’izamu rya AS Kigali, Byiringiro Lague yafunguye amazamu ku munota wa 27 w’umukino. Igice cya mbere cy’umukino kikaba cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0, ndetse itanga icyizere ko itsinda umukino kuko ariyo yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu. As Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Murengezi Rodrigue yasimbuwe na Ndayisenga Fuadi uzwiho gukora uburyo bwinshi…

SOMA INKURU

Minisitiri w’intebe yatangaje igihe mu Rwanda nta nzara n’ubukene bizaba bikiharangwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi ubwo hamurikwaga raporo ngarukamwaka mpuzamahanga ku biribwa ikorwa n’Ikigo mpuzamahaga gikora ubushakatsi ku igenamigambi mu biribwa, IFPRI, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka ku buryo mu mwaka wa 2030 mu Rwanda nta nzara n’ubukene bizaba bikihagaragara. Minisitiri w’Intebe Ngirenye yashimye uburyo iyo raporo igaragaza ahari intege nke kuri za Leta n’uburyo itanga inama z’uko byakosorwa. Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi, cyane cyane ihereye mu byaro ahabarizwa hafi miliyoni icumi z’abaturage. Minisitiri w’Intebe…

SOMA INKURU