Umunsi wa 26 wa Shampiyona ntiwahiriye APR FC


Ku mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda APR FC na AS Kigali banganyije ibitego  2-2, nubwo APR FC yari yatangiye neza uyu mukino kuko nyuma y’igihe kinini ubusatirizi bwa APR FC bucaracara imbere y’izamu rya AS Kigali, Byiringiro Lague yafunguye amazamu ku munota wa 27 w’umukino. Igice cya mbere cy’umukino kikaba cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0, ndetse itanga icyizere ko itsinda umukino kuko ariyo yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu.

As Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Murengezi Rodrigue yasimbuwe na Ndayisenga Fuadi uzwiho gukora uburyo bwinshi bubyara ibitego,  akimara kwinjira mu kibuga yahise akora impinduka mu busatirizi bwatumye ku munota wa 48 yinjiza igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku mupira mwiza wari uturutse muri koloneri ya Ishimwe Kevin.

AS Kigali ku munota wa 85 yatunguye APR FC ubwo yinjizaga igitego cya kabiri gitsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim winjiye mu kibuga asimbuye.

Nubwo uyu mukino warangiye APR FC inganyije na AS Kigali, kuri uyu munsi wa 26 wa shampiyona, APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 59,ikurikirwa na Rayon Sports ifite 57ariko ikaba igifite umukino itarakina uzayihuza na Police FC ku cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.