RURA Urwego Ngenzuramikorere rwatangaje ko guhera muri Gashyantare uyu mwaka wa 2019, nta muntu uzaba wemerewe kwiyandikishaho Sim Card zirenze eshatu, mu gihe ubusanzwe nta mubare ntarengwa wari uteganyijwe. Ubutumwa RURA yasakaje mu bakoresha telefoni mu Rwanda kuri uyu wa Kane bugira buti “Turakumenyesha ko guhera kuwa 31/01/2019, wemerewe gutunga SIMUKADI 3 gusa zakwanditseho. Kanda *125*irangamuntu# urebe izikwanditseho”. Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza mu Ugushyingo muri 2018, abaturarwanda bakoresha telefoni ngendanwa bari 81.63%, bangana na 9,640,236. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi, Mukamurera Vénérande, yatangaje ko hari abatunga sim card…
SOMA INKURUDay: January 17, 2019
Ba DASSO bane bo mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi
Abakozi bane b’Urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano, DASSO, bakorera mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, bakekwaho kwiba ibikoresho bari bashinzwe kurinda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo,Uwajeneza Jeanette avuga ko ibikoresho bashinjwa byabuze, nyuma bakaza kubigarura. Ati “Hari ibintu byari byafashwe bibitswe ku murenge nuko biza kubura birimo ifumbire, amabati 49 n’ibiryabarezi bibiri, nuko tubabajije baza kubigarura ku mugaragaro no mu nama baza kubyemera ko bari barabigurishije.” Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeza ko aba bakozi barimo gukurikiranwa. Ati “Aba…
SOMA INKURUImfashanyigisho ku mirire n’isuku by’abana yashyizwe ku mugaragaro yitezweho byinshi
Hasohotse imfashanyigisho izajya yifashishwa mu kwigisha ku mirire n’isuku by’abana, ikaba yashyizwe ku mugaragaro n’Ikigo cy’igihugu cy’imikurire y’abana bato, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF Nadine Umutoni Gatsinzi yemeza ko iyi mfashanyigisho izafasha ababyeyi kumenya uko imitekere myiza ku bana ikorwa no kungera isuku mu byo babakorera. Muri iriya mfashanyigisho ababyeyi bazasangamo imirongo migari yerekana uko abana bakura, ibiciro by’imyaka runaka n’indyo ijyanirana nacyo, byose bibangikanye n’amabwiriza y’isuku. Umutoni avuga ko iriya mfashanyigisho izongerera ubumenyi ababyeyi bwerekeye uko barushaho kunoza isuku y’abo ubwabo, aho batuye, abana babo, ibikoresho byo mu rugo ndetse…
SOMA INKURUIrekurwa ry’uwahoze ayobora Côte d’Ivoire ryasubitswe
Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo abacamanza b’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) batangaje ko ubushinjacyaha butabashije gutanga ibimenyetso bihagije ku bibazo bwabajijwe, bityo rutegeka ko Laurent Gbagbo wahoze ayobora Côte d’Ivoire na Charles Blé Goudé wahoze ayoboye urubyiruko rw’ishyaka Front Populaire Ivoirien barekurwa, ariko kuri ubu uru rukiko rwa ICC rwabaye rusubitse kurekura Laurent Gbagbo nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye uwo mwanzuro. Ikinyamakuru Jeune Afrique yatangaje ko Umuvugizi wa ICC yavuze ko Gbagbo na Goudé barakomeza kuba bacunzwe n’urwo rukiko mu gihe hagitegerejwe umwanzuro ku bujurire bw’ubushinjacyaha. Urukiko rw’ubujurire rushobora gutesha agaciro umwanzuro…
SOMA INKURUAbapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique
Itsinda ry’abapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) aho biteganyijwe ko bazamara umwaka. Abapolisi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2019, batwawe n’indege ya RwandAir. Iri tsinda rigize umutwe wihariye (Specialized Protection and Support Unit) rifite intego yo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu n’ibindi bikorwa byagutse bya Loni. Riyobowe na CSP Kabanda Emmanuel wakoraga mu Ishami ry’Ubuvugizi muri Polisi y’Igihugu. Rigiye gusimbura iry’abandi bapolisi 140 bavuye mu butumwa bakoreraga muri Centrafrique, igihugu cyugarijwe n’intambara zishingiye ku…
SOMA INKURU