Urubyiruko rwasabwe kuba igisubizo mu kurwanya ibiyobyabwenge


Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred,  yasabye urubyiruko kumva neza ibyo bazatozwa nyuma bakajya gufatanya n’inzego za leta mu kwigisha urundi rubyiruko rukishora mu biyobyabwenge n’ibindi. Ibi yabibasabye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mutarama 2018, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Itorero ry’Inkomezabigwi icyiciro cya Karindwi ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, mu Karere ka Kayonza, ku ishuri ryisumbuye rya Kayonza (Kayonza Modern School) ahahuriye abanyeshuri 681 baturutse mu mirenge igize aka Karere.

Guverineri Mufulukye yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge

Guverineri yagize ati “Tubitezeho gutanga umusanzu wanyu mu kurwanya ibiyobyabwenge,  inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bibangamiye urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange. Ibyo muzatorezwa hano mugende mubishyire mu bikorwa mufatanye n’abatoza b’itorero ry’umudugudu kunoza imikorere y’amasibo n’ingamba”.

Urubyiruko rwitabiriye ingando

Bamwe mu bitabiriye itorero babwiye itangazamakuru ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’inda zitateganyijwe dore ko bimaze kuba ikibazo gihangayikishije kibasira urubyiruko.

Umwe mu bitabiriye itorero Hakorimana Vincent yatangaje ko namara gutozwa yiteguye gufasha urubyiruko bagenzi be kurwanya ibibazo bibasira by’umwihariko ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe. Ati “Naje gutozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, nimva hano nzajya gufasha bagenzi banjye kurwanya ibibazo bibibasiye cyane cyane ibiyobyabwenge”.

 

 

IHIRWE Chriss

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.