Icyo Minisante ivuga ku kuba Ebola isatiriye u Rwanda

Hamaze iminsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru binyuranye havugwa ko Ebola iri kurushaho gusatira u Rwanda ko ari muri urwo rwego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima “OMS” rigiye koherereza u Rwanda ibikoresho nkenerwa ndetse n’impuguke mu kuvura no guhangana n’icyo cyorezo cya Ebola, ibi byateye abaturarwanda banyuranye ubwoba ndetse n’umuhangayiko, ariko Minisiteri y’Ubuzima yo yatangaje ko nta cyorezo cya Ebola kirangwa mu Rwanda kuko yafashe ingamba zihamye zo kuyikumira. Kuri uyu wa mbere tariki 28 Mutarama nibwo Minisiteri y’Ubuzima yashimangiye ko nta tangazo yigeze igezwaho…

SOMA INKURU

Umukobwa wahize abandi gukundwa birangiye abishimangiye

Mwiseneza Josiane ukomoka mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, waje mu marushanwa yo guhatanira miss Rwanda 2019, akahagera bamwe bamubona nk’uwaherekeje abandi, ariko bikarangira akunzwe cyane yatowe nk’umukobwa ukunzwe cyane ni ukuvuga watowe cyane “Miss popularity”. Mwiseneza Josiane umwana uvuka aho benshi bita mu cyaro ndetse mu muryango udakize, Dore ko yageze aho bajonjoreraga abahagarariye Intara yahageze bimugoye yakoze urugendo rw’amaguru rutari ruto akoze amateka atazibagirana.                                               …

SOMA INKURU

Ingamba z’urubyiruko mu guhashya igwingira ry’abana

Abakorera bushake b’urubyiruko rwibumbiye hamwe bageze ku ibihumbi magana abiri na miongo itanu rwahigiye kurwanya igwingira ry’abana bivuye inyuma, uyu muhigo bakaba barawuhigiye Porogaramu Mbonezamikurire y’abana bato.                                                                                                      Buri mukorerabushake yiyemeje ko mu Mudugudu atuyemo azarwanya igwingira ry’abana yivuye inyuma, akabigeraho …

SOMA INKURU

USA:Kwita k’umurwayi uri muri koma byavuyemo umwana

Umuforomo witwa Nathan Sutherland w’imyaka 36 y’amavuko, wakoraga ku ivuriro ryitwa Hacienda guhera mu mwaka wa 2011, niwe bikekwa ko yateye inda umugore umaze imyaka myinshi muri ibyo bitaro ari muri koma, uyu muforomo akaba yari ashinzwe kumwitaho, akaba yafashwe na polisi yo muri Leta ya Arizona mu Mujyi wa Phoenix. Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Phoenix, Jeri Williams, yavuze ko Sutherland yaketsweho ko ari we wateye inda umurwayi nyuma y’iperereza ryakozwe. Ati “Twasabwaga kumuta muri yombi tubigiriye uwahohotewe,  kandi tubigiriye uyu muntu mushya twungutse mu muryango wacu, uru…

SOMA INKURU

Mukura yatangiye gutakaza icyubahiro yari imazeho iminsi

Habayeho gutungurana mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019, ubwo ikipe ya Mukura Victory Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa cyenda yatsinzwe ibitego 3 kuri 2 na Police FC nyuma y’amezi arindwi nta kipe iyihangara muri shampiyona y’u Rwanda. Ibi bikaba byatunguye benshi kuko wari umukino benshi bari bitezemo intsinzi ya Mukura dore ko yari imaze igihe kitari gito yihagazeho. Ku munota wa gatandatu ushyira uwa karindwi nibwo Umusifuzi Mukansanga Salma yemeje Penaliti iterwa na Hakizimana Kevin Pastole, wahanganaga na Mukura VS…

SOMA INKURU

Ikibazo cy’ubuzima cyatunguranye mu irahira rya Perezida Tshisekedi

Mu birori by’akataraboneka byabereye ku ngoro ya Perezida i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019 ku masaha y’igicamunsi, ndetse bikaba ari ubwa mbere muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu mwaka w’1960, habaye ihererekanya bubasha ry’amahoro hagati y’umukuru w’igihugu ucyuye igihe hamwe n’umusimbuye, ubwo Perezida mushya Félix Tshisekedi yaramaze kurahira ari kugeza ijambo ku mbaga y’abari bitabiriye ibi birori rigeze hagati, atangiye kuvuga akamaro ko kuba Congo ifite umutungo kamere uhagije nibwo yahise agira ikibazo cy’ubuzima asoza ijambo mu buryo bwatunguranye…

SOMA INKURU

Mu gihe hakenewe itangazamakuru ry’icyerekezo, abo bireba bagaragaza inzitizi

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo  yagiranye na bamwe mu bakuru b’ibitangazamakuru byigenga bikorera mu Rwanda bari mu mahugurwa kuwa 21 Mutarama 2019  mu Karere ka Musanze, yabatangarije ko mu mwaka wa 2019 mu Rwanda hakenewe itangazamakuru rifite icyerekezo ndetse rijyendana n’iterambere ry’isi, baharanira kugira ireme mubyo batangaza ndetse bigahuza n’ibyifuzo by’abakunzi b’ibitangazamakuru byabo hamwe no guharanira gukora bunguka, ariko nubwo yatangaje ibi abayobozi b’ibitangazamakuru banyuranye batangarije umuringanews.com imbongamizi zikomeye bahura nazo zibabuza kuba ab’icyerekezo. Abayobozi b’ibinyamakuru banyuranye bagiye batangaza ko imbogamizi zikomeye bahura nazo harimo ubwisanzure…

SOMA INKURU

Afurika igomba kugena ahazaza hayo –Perezida Kagame

Mu nama ya 49 y’ihuriro ryiga k’ubukungu bw’isi (Wef19)  ihuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 65 iri kubera i Davos mu Busuwisi, mu bayitabiriye harimo Perezida Kagame unayoboye umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, muri iyi nama akaba  yavuze  ko Afurika yamaze igihe kinini iharira inshingano z’iterambere ryayo abandi, gusa ngo kuri ubu ibi byarahindutse.  Ati “Iki nicyo gihe cyiza cyo kugira ngo Afurika ifate iya mbere mu kugena ahazaza hayo. Hashize igihe kinini duharira abandi ibijyanye no kumenya gahunda y’ibikorwa byacu, bamwe bakaboneraho bakikuriramo inyungu zabo”. Perezida Kagame yibukije ko…

SOMA INKURU

Nyuma yo gufungurwa Chris Brown aremeza ko yahohotewe

Umunyamategeko wa Chris Brown,   Raphael Chiche, yabwiye TMZ ko umukiliya we yarekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nyuma y’iminsi abiri afungiye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, kandi ko biteguye gutanga ikirego bashinja uyu mukobwa wamufungishije kumusebya.  Ati “Ubu Chris Brown yarekuwe. Nta kirego cyigeze gitangwa mu rukiko. Ibyo yashinjwaga byose ntibyamuhamye. Ejo tuzatanga ikirego cyo gusebanya mu bushinjacyaha bwa Paris”. Chris Brown yari yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bagabo babiri barimo umurinzi we, aho yashinjwaga icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 24 wavugaga ko yamufashe…

SOMA INKURU

Itandukaniro hagati y’umukobwa wa gatatu wasezerewe muri MISS Rwanda n’abamubanjirije

Umukobwa wasezerewe mu rugendo rwo guhatanira kuba miss Rwanda ku nshuro ya gatatu ni Umurungi Sandrine, nyuma ya Higiro Joally wavuyemo rugikubita na Igihozo Darine wamukurikiye, ariko we mu isezererwa rye hagaragayemo itandukaniro ugereranyije n’aba bakobwa 2 bari bamubanjirije, Umurungi we ntiyahise asohorwa mu mwiherero ninjoro kuko hanzuwe ko asangira na bagenzi be, agataha mu gitondo. Ibi byabaye nyuma y’aho abakobwa bose bahawe ikizamini kijyanye n’umuco nyarwanda, aho babajijwe ibibazo bigaruka ku ruhare rw’umuco mu iterambere ry’igihugu. Buri mukobwa yajyaga imbere y’utanga ikizamini ari umwe,  akabazwa ukwe. Abakobwa 11 batoranyijwe…

SOMA INKURU