Perezida Paul Kagame yamaze kwitabira inama ya “OIF” izanatorerwamo uyiyobora

  Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF” izamara iminsi ibiri izatangira ejo kuwa Kane tariki 11 Ukwakira 2018, izabera mu Mujyi wa Erevan muri Arménie, kuri ubu Perezida Kagame w’u Rwanda yamaze kugera aho iyi nama izabera. Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, bine byiyunze na 26 by’indorerezi. Aha Ibihugu binyamuryango biba bifite uburenganzira bwo kwitabira inama z’uyu muryango “OIF”, gutanga kandidatire ku myanya ihatanirwa ndetse no gusaba kwakira inama n’ibindi. Umwanya wo kuyobora OIF uri guhatanirwa…

SOMA INKURU

Ku rutonde rw’amakipe y’ibihangage muri Afurika Rayon Sports yaje imbere ya APR FC

Ikinyamakuru Mpuzamahanga Euro Top Teams gikora intonde z’amakipe ahagaze neza buri mwaka mu mikino yose, ni cyo cyemeje ko amakipe yo mu Rwanda akomeje kuzamuka ku rwego rwa Afurika. Rayon Sports izwi ku izina rya gikundiro yavuye ku mwanya wa 75 igera ku mwanya wa 36, ikipe mukeba wayo bahora bahanganye APR FC yagumye ku mwanya wa 49 mu makipe akomeye ku mugabane wa Afurika. Iki kinyamakuru ‘Euro Top Teams’ cyasohoye urutonde rw’uko amakipe ahagaze ku mugabane wa Afurika hagendewe ku musaruro yatanze mu mwaka w’imikino ushize. Ubusanzwe urutonde rw’uko…

SOMA INKURU

Ikirangirire Paul uzwi nka Rudeboy umwe mu bari bagize P Square yemeje ko azaza mu Rwanda

Ni ku nshuro ya 14 hagiye gutangwa ibihembo ku bakora umwuga wa sinema muri Afurika (Africa Movie Academy Awards) biteganyijwe kuzabera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako y’Umurango wa RPF Inkotanyi (Intare Conference Arena) kuwa 20 Ukwakira 2018, mu bazasusurutsa abazaba bitabiriye iki kirori harimo n’umuhanzi wo muri Nigeria Paul uzwi nka Rudeboy impanga ya Peter wahoze mu itsinda  rya P Square nk’uko yabyemeje mu mashusho ari ku rubuga rwa Twitter. Ibi bihembo bya “Africa Movie Academy Awards” byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2005, akaba ari ku nshuro ya mbere…

SOMA INKURU

Abaturarwanda bijejwe na REG ko igiye kubagezaho serivisi inoze hifashishijwe ikoranabuhanga

Ejo kuwa kabiri tariki 9 Ukwakira 2018, nibwo habayeho Umuhango wo kumurika Imbuga eshatu za internet zirimo urureberwaho amakuru y’ingurane, urwo gusabiraho amashanyarazi n’urushya ruriho serivisi za Sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya REG, iyi sosiyete ikaba yizeza abafatabuguzi bayo ko izi mbuga zigiye kwifashishwa mu kuborohereza ndetse no kubageza serivisi nziza. Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Ron Weiss, yatangaje ko aya mavugurura azabafasha guhana amakuru n’abafatabuguzi no kubagezaho serivisi zihuse. Yagize ati “Turifuza ko abafatabuguzi bacu babasha gusaba no kubona serivisi mu…

SOMA INKURU

Amahirwe ya Michaelle Jean mu kuyobora OIF arajyenda akendera nyuma yo gutereranwa na Canada igihugu avukamo

Igihugu cya Canada Michaelle Jean avukamo wari usanzwe ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, cyamaze gutangaza ko kitagishyigikiye umuturage wacyo Michaelle Jean uhuriye na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo ku kwiyamamariza kuyobora ubunyamabanga bwa Francophonie.  Canada yatangaje ibi mu gihe habura amasaha make ngo amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa abere mu nama y’Abakuru b’ibihugu muri Armenia. Ibihugu birenga 80 na za Guverinoma bigomba guhitamo umuyobozi mushya hagati ya Mushikiwabo Louise uhagarariye Afurika na Michaëlle Jean usanzwe ayobora uyu muryango kuva mu…

SOMA INKURU

We bwite yiyemereye ko hari amategeko atarazi

Ni mu gitondo cyejo hashize kuwa Kabiri, ubwo Ingabire Victoire yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha  RIB kugira ngo baganire ku magambo aherutse gutangaza cyangwa se yamwitiriwe abusanya n’ibikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, Ingabire Victoire we ubwe yiyemereye, ko hari amagambo yakoreshaga atari ngombwa bitewe no kudasobanukirwa neza amategeko y’igihugu. Ubwo Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigqara bafungurwaga, Ingabire yabwiye abanyamakuru ko mu Rwanda hari abanyapolitiki bafunzwe nta mpamvu n’imwe. Itangazo rya RIB rigira riti “By’umwihariko yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa…

SOMA INKURU

Knowless, Charly na Nina batwawe igihembo na Sheebak Karungi

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi witwaye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho yari agihanganiye n’abandi barimo Knowless Butera hamwe na Charly na Nina bo mu Rwanda. Mu ijoro ryo ku cyumweru kuya 07 Ukwakira 2018 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Dallas habereye umuhango wo gutanga ibihembo mu bahanzi b’abanyafurika bitwaye neza mu cyiswe Africa Music Academy Awards. Abanyamuziki mu ngeri bahatanaga mu byiciro bitandukanye bigera kuri 18, hagendewe ku mpamvu zitandukanye. Mu cyiciro cy’abahanzikazi b’abagore bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u…

SOMA INKURU

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyaburiye abaturarwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyatangaje ko kuva tariki 9 kugeza tariki 13 Ukwakira 2018,  mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi iri ku kigero cya milimetero ziri hagati ya 20 na 30 ku munsi kandi irimo n’umuyaga mwinshi. Mu itangazo ryasohowe n’iki kigo cy’Iteganyagihe rivuga ko iyi mvura izibasira Uturere twa Musanze, Gicumbi, Gakenke, Burera, Nyabihu, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru ndetse ko dushobora kwibasirwa n’ibiza by’inkangu n’imyuzure. Abashinzwe iteganyagihe bavuga ko hari imvura nubwo bigaragara ko hari aho yagiye itinda kugwa. Muri iki gihe cy’imvura kandi ngo biragaragara ko imvura irimo…

SOMA INKURU

Inzu zubakiwe abatishoboye muri Gisagara zatangiye gusenyuka zitamaze umwaka

Abatishoboye batuye mu mudugudu wa Shenyeri, Akagali ka Kibirizi mu Murenge wa Kibilizi, bavuga ko bubakiwe inzu bakazijyamo zituzuye none zatangiye kubasenyukiraho. Mu mwaka ushize wa 2017 ni bwo baguriwe ikibanza bubakiwemo inzu nk’abatishoboye batagiraga aho kuba, muri gahunda yo guca nyakatsi. Amafaranga yo kububakira yatanzwe na Leta anyuzwa kuri konti ya buri umwe muri Sacco, ariko nyuma yo kubikuza bagasabwa guhita bayahereza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari wabaga yajyanye nabo, kugira ngo abubakishirize. Bamwe mu bubakiwe izi nzu babwiye TV1 ko zatangiye kubasenyukiraho. Hari uwagize ati “Ibikoni byo byashenwe n’ibiza, ariko…

SOMA INKURU

Diamond yanenze imikoranire ya Perezida Magufuli n’abahanzi, agaragaza urukumbuzi rw’uwo yasimbuye

Ubwo uwahoze ayobora Tanzaniya guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2015 Jakaya Kikwete yizihizaga isabukuru y’imyaka 67 y’amavuko  kuri iki cyumweru, Diamond Platnumz umwe mu bahanzi bakomoka muri Tanzania bakomeye ku mugabane wa Afurika  yamwoherereje ubutumwa amubwira ko we n’abahanzi bagenzi be bamukumbuye ndetse ko hari ibintu bimwe na bimwe babonaga ubu batakibona, Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Diamond yanenze imikoranire ya John Pombe Magufuli n’abahanzi, avuga ko baheruka kubaho neza ku ngoma ya Kikwete. Diamond yamwandikiye ati “Umubyeyi w’abanyamuziki ba Bongo Flava … turagukunda kandi turagukumbuye…

SOMA INKURU