Drogba yaba yabikije barumuna be ibanga rizabafasha gucakirana n’amavubi?

Ahagana saa tanu z’ijoro zirengaho iminota mike kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yasesekaye i Kanombe ku kibuga cy’indege aho izakina n’amavubi ku cyumweru tariki ya 9 Nzeli, aho baje baturutse i Paris mu Bufaransa mu ndege yabo bwite, mbere gato y’uko bahaguruka Didier Drogba yabasuye mu rwego rwo kubereka ko abashyigikiye no kubatera ingabo mu bitugu muri uru rugendo rwo gushaka itike yerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izabera muri Cameroun 2019. Didier Drogba yari yaje gutera akanyabugabo barumuna be Serge Aurier…

SOMA INKURU

Imyiteguro ya Rayon Sports yatangiye kuzamo ibibazo haboneka abanga kuyikora

Iyi ni imyitozo ya mbere kuva Rayon Sports yabona itike yo kujya muri ¼ cya CAF Confederation Cup ikoze, yitegura kuzahura n’ikipe yatomboye Enyimba FC yo muri Nigeria, kuri uyu munsi iyi myitozo yayobowe n’umutoza wungirije Gatera Moussa kuko umukuru Robertinho yagiye gusura umuryango muri Brazil, ariko abakinnyi bitabiriye iyi myitozo bari bake ku rundi ruhande harimo abigumiye bavuga ko batakora imyitozo badahawe amafaranga muri bo harimo Manishimwe Djabel, Bashunga Abouba na Mutsinzi Ange. Abakinnyi 10 gusa bafite ibyemezo bibemerera gukinira iyi kipe barimo Mugabo Gabriel, Christ Mbondi, Nova Bayama,…

SOMA INKURU

Umujura wari uzwi nka marine yarashwe yiba ikamyo

  Umusore wo mu kigero cy’imyaka 25, yarashwe ari kwiba ikamyo yo mu bwoko bwa Actros amaze kwiba umugozi wari ufashe inzu zimukanwa iyi modoka nini yari itwaye. Yari izivanye ku ruganda rwa AfriPrecast ruherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro. Ibi byabaye Saa Kumi n’imwe n’iminota 45 z’umugoroba ku kiraro cya Nyabugogo, uyu musore warashwe bikaba byavuzwe ko yari mu itsinda rizwi nk’Abamarine, akaba yibaga ibikoresho byari mu ikamyo yerekeza i Batsinda. Umushoferi warutwaye iyi kamyo yibwe n’uriya musore warashwe, Muhamed yabwiye itangazamakuru ko yari avuye i Masaka atwaye…

SOMA INKURU

Afite ikibazo gikomeye cyo gushaka umugabo

Umukinnyi wa filime, Evia Simon abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yeretse amarira ye Imana ayisaba umugabo wujuje ibyo yifuza ku wo afata nk’umugabo umukwiriye. We avuga ko ashaka umugabo uzamukunda yivuye inyuma, inzozi asangiye na benshi baba abakobwa n’abahungu ku by’urushako. Ashaka umugabo uzamwakira uko ari mu byiza bye n’intege nke akamwakira wese, nawe akazagira ibyo amukorera byanatangaje benshi cyane ko adashaka umugabo uzajya abaho yumva amabwire. Mu cyo twakwita nko gutakambira Imana, Evia Simon yagize ati “Mana ndashaka umugabo uzankunda, ntiyite ku makosa yanjye akazakomeza kunkunda no kunkosora. No mu bugoryi…

SOMA INKURU

Imyaka itatu irihiritse abarangije muri UTAB 85 ibimye impamyabumenyi zabo

Hashize imyaka itatu abagera kuri 85 bize muri Kaminuza y’ubugeni n’ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB,) muri gahunda izwi nka ‘Post Graduate Diploma in Education’ barangije amasomo ariko ngo bimwe impamyabumenyi zabo. Ni ikibazo bavuga ko bamenyesheje Minisiteri y’Uburezi hamwe n’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC),  izi nzego zigasaba Kaminuza gukemura iki kibazo, ariko ngo guhera mu 2016 kugeza ubu ntikirakemuka. Mu kiganiro bagiranye na TV1, aba banyeshuri bavugaga ko kuba batarahabwa ibyangombwa bigaragaza ko barangije amasomo mu bijyanye n’uburezi byabagizeho ingaruka zitandukanye. Umwe yagize ati ‘‘Sinajya gusaba akazi kuko nta…

SOMA INKURU

Nyamirambo: Ntazinda Yves ukekwaho kwica umukobwa w’inshuti ye yatawe muri yombi

Umusore witwa Ntazinda Yves utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama Umurenge wa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi amaze kwica umukobwa bakundanaga witwa Dusabe Francine amuteye icyuma. Iyi nkuru dukesha Rwandatoday.rw, itangaza ko aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nzeri 2018 ahagana saa tatu z’ijoro. Nyakwigendera Dusabe Francine yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo rw’uwitwa Kamanzi Gabriel utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama Umurenge wa Nyamirambo, akaba yari amaze imyaka isaga itatu muri uru rugo. Kamanzi Gabriel…

SOMA INKURU

GORILLO’S ikomeje kwibazwaho byinshi ku ibanga yibitseho biyitera gukundwa

Muri iyi minsi usanga hirya no hino havugwa GORILLO’S, yaba mu bana ndetse n’abakuze, yemwe njye natangaye ngiye mu Ntara mu kazi mpura n’umusaza yemwe ugendera ku kabando, arambwira ati “mbere yo kugira icyo mvugana nawe banza umpe GORILLO’S umvaniye i Kigali”. Yemwe naguye mu kantu bintera kwibaza byinshi kuri GORILLO’S, ese kuki ikunzwe cyane? Ibanga ifite ni irihe? Ese kuki ku mugoroba iyo umuntu agiye mu kaduka ko muri karitsiye usanga buri muntu agura ikintu akarenzaho GORILLO’S bimeze bite? Yaba ugura isukari aravuga ati mumpe na GORILLO’S. Yaba ugura…

SOMA INKURU

Abagore bazahagararira abandi mu ntumwa za rubanda bamenyekanye

  Itegeko Nshinga riteganya ko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ugira imyanya 80 iteganyirijwe imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda ndetse yemewe ni 53, hanyuma indi 24 ikaba igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga. Amatora y’icyiciro cy’abagore yabaye kuya 4 Nzeri 2018, hatorwa abahagararira abagore muri buri Ntara uko ari enye hamwe n’Umujyi wa Kigali, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyize ahagaragara by’agateganyo abagore 24 batsindiye kuzahagararira bagenzi babo nk’inyumwa za rubanda. Umujyi wa Kigali Hano Inteko itora yari igizwe n’abagore 9 658, igomba guhitamo abazabahagararira…

SOMA INKURU

Ibibazo bikunze kwibasira umwana ukivuka biracyagaragara

Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Nzeri 2018,  nibwo hasojwe ihuriro ryari rihuje abaganga bavura abana hamwe n’abafatanya bikorwa harimo n’abaturutse mu bihugu binyuranye, rikaba ryari rimaze iminsi 2, aho higirwaga hamwe ibibazo bitera impfu za hato na hato ku bana bakivuka ndetse n’icyakorwa iki kibazo kikagabanuka. Dr Tuyisenge Lisine Umuganga w’Abana muri CHUK akaba umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abaganga bavura abana yatangaje ko iyi nama iba rimwe mu mwaka mu rwego rwo kureba ibibazo bikigaragara mu bana bakivuka no kugerageza kubishakira ibisubizo harimo nko kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka. Yagize…

SOMA INKURU