Peacemaker Mbungiramihigo Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, ubwo yatangizaga amahugurwa azamara iminsi 8 kuri uyu wa kane tariki 13 Nzeli 2018, agamije gufasha abanyamakuru kurushaho gusobanukirwa imihindagurikire y’ikirere ndetse no gucunga Ibiza. Peacemaker yatangaje ko aya mahugurwa agamije gufasha abanyamakuru gusobanukirwa neza ndetse no kumenya ibijyanye no kwirinda Ibiza bityo babe babasha gutangaza ndetse no gusobanurira abaturarwanda ingamba zifatika zabafasha mu buryo burambye bwo kwirinda kugerwaho n’ihindagurika ry’ikirere n’ibiza.
Uyu Munyamabanga Nshingabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo yashimangiye ko ibiza bitagaragara mu Rwanda gusa ko ari ikibazo kigaragara no mu bindi bihugu byo ku isi, ngo ariko icy’ingenzi nuko byakwirindwa. Yagize ati “itangazamakuru abarikoramo bagomba kugira ubumenyi bufasha abanyarwanda kwirinda ingaruka zitandukanye zikomoka ku mihindagurikire y’ikirere n’ibiza, ese bagomba kwitwara gute?ese mu minsi iri mbere bakwitwara bate? Ibyo byose rero kugira ngo abaturage babimenye ni uko itangazamakuru ribigiramo uruhare”.
Umutesi Marie Rose nk’umwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa yavuze ko azabafasha kurushaho kunoza umurimo wabo wa buri munsi, ati “abanyamakuru ubundi turi abafashamyumvire b’abaturage mu rwego rwo kubamenyesha hakiri kare amakuba yatuma habaho ibiza, bityo nkaba mbona tugiye kuba imboni zabo, turushaho kubamenyesha uburyo bakwitwara mu gihe ikiza kibaye ndetse n’uburyo bwo kwitegura guhangana nabyo”.
|Muhawenimana Manuel utuye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Shingiro ubwo yavuganaga n’umunyamakuru w’umuringanews.com, yamutangarije ko kubwe yumva yasobanurirwa kurushaho ibiza, icyo aricyo ndetse bakaba bazajya banasobanurirwa hakiri kare ibyo bakora kugirango mu gihe habaye ihindagurika ry’ikirere bamenye imyitwarire bagira kugirango babe bakumira ibiza.
Yagize ati “njye mbona Minisiteri y’ibiza yemwe n’abanyamakuru batangira kuvuga ibiza iyo imvura yatangiye gusenyera abantu ndetse no gutwara ubuzima bwabo, ariko ku bwanjye bakatubaye hafi ndetse bakanadusobanurira ku buryo burambuye ibyago bitaratugeraho”.
NIKUZE NKUSI Diane