Amavubi anganyirije imbere y’abafana bayo ku munota wa nyuma


Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018,u Rwanda ruri mu itsinda ‘H’ rwakiriye ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Centrafrique kuri Stade Huye, uyu mukino ukaba wari uw’umunsi wa gatanu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Kamena 2019, ukaba warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, ariko igitego cya kabiri amavubi yatsinzwe cyinjiye ku munota wa nyuma gitsinzwe na  Geofrey Kondogbia wa Repubulika ya Centrafrique, ibi bikaba byabaye abanyarwanda bari bamaze kugira icyizere ko uyu mukino bamaze kuwubonamo amanota 3.

Ikipe y’u Rwanda Amavubi

 

Ikipe ya Centrafrique

Umukino watangiye neza ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda Amavubi kuko abakinnyi barimo Bizimana Djihad, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge bahererekanyaga neza kandi basatira izamu ryari ririnzwe na Lambert Geofrey Didace, akaba ariho Amavubi yatsinze igitego cya mbere ku mupira mwiza wahinduwe na Muhadjiri Hakizimana ugera kuri Ombolenga Fitina ku ruhande rw’iburyo nawe atazuyaje awuha rutahizamu Jacques Tuyisenge ukina muri Gor Mahia FC yo muri Kenya wari mu rubuga rw’amahina, afungura amazamu.

Jacque Tuyisenge wambaye nimero 9 yinjirije amavubi ibitego 2

Ibi ntibyaciye intege ikipe ya Centrafrique kuko ku munota wa 27 ku makosa yakozwe na  Emmanuel Imanishimwe warangaye ateranwa umupira na Foxi wakinaga ku ruhande rw’iburyo usanga rutahizamu Habib Habibou imbere y’izamu yishyurira ikipe ye biba bibaye 1-1.

Amavubi nayo yahise arya akarungu nyuma yo kuganya, Tuyisenge aba yinjije igitego cya kabiri ku munota wa 45, igice cya mbere kikaba cyarangiye ari ibitego 2 by’u Rwanda kuri 1 cya Centrafrique.

Amavubi yinjijwe igitego cy’umutwe ku munota wa nyuma

Mu gice cya kabiri amavubi yakomeje kwitwara neza aho yanahushije ibitego byinshi, ariko amahirwe arabura,  ku munota wa 94 nibwo Iranzi yatakaje umupira ariko uhita ufatwa na Emmanuel Imanishimwe awurengereza muri koruneri, yatewe neza na Geofrey Kondogbia ahita yinjiza igitego cy’umutwe, ibi byatumye ibyishimo by’abanyarwanda biyoyoka ndetse binatuma amavubi aba aya nyuma mu itsinda H,   afite amanota 2 mu mikino itanu imaze gukina. iri tsinda rikaba riyobowe na Guinea ifite amanota 10, Côte d’Ivoire iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi naho Centrafrique iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.