Zari yahishuwe uwo abona nk’umugabo mwiza

Mu gihe abantu benshi bari basanzwe bazi ko umunyamideli w’umuherwe Zari Hassan akunze gushakana n’abagabo b’abakire, kuri ubu uyu mugore yahishuye ko yigeze guteretwa n’abasore b’abakene cyane, ibi akaba yarabitangaje mu kiganiro yagiranye na “NBS”, aho yavuze ko hari abasore badafite amafaranga bamuterese cyera mbere yo guhura na Ivan Ssemwanga ndetse na Diamond, akaba yaranashimangiye ko icy’ingenzi atari ubutunzi ahubwo ngo bisaba ko abantu bahura bahuje maze bagakundana. Yagize ati:”umuntu aba akeneye umuntu umutega amatwi, ntabwo amafaranga ari ngombwa cyane,njye nari nsanzwe mfite amafaranga, ndetse nananyuze mu buzima buciriritse ntacyo…

SOMA INKURU

Abafana ba Rayon Sports barizezwa intsinzi

Ikipe ya Rayon Sports yahagutse i Kigali itarikumwe n’abakinnyi bayo bashya iheruka kugura harimo Donkor Prosper ukina hagati mu kibuga akaba akomoka muri Ghana na rutahizamu Kouame Brou Gerard Stephane ukomoka muri Côte d’Ivoire bari bamaze iminsi mike babonye ibyangombwa bibemerera gukina iyi mikino, ariko umutoza mukuru wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves avuga ko ikipe ye yiteguye neza kandi ko yizeye abakinnyi be, uyu mutoza yashimangiye ko intego ari ugukura amanota 3 kuri Gormahia mu mukino wo kwishyura mu mikino y’amatsinda ya  « Total CAF Confedararion Cup » uba mu kanya…

SOMA INKURU

Umuraperi Fireman yatawe muri yombi

Kuri ubu amakuru ahari kandi yizewe ava mu nshuti za Fireman ni uko umuraperi  yatawe muri yombi akaba afungiye aho bita kwa Kabuga, bikaba bivugwa ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, uyu muraperi amaze iminsi ibiri afashwe akaba yarafatiwe i Kanombe aho yabaga . Ibi bikaba bibaye hari hashize amezi abiri uyu muraperi Fireman afunguwe, aho nanone yari amaze iminsi isaga makumyabiri muri iyo gereza yo kwa Kabuga akurikiranyweho nabwo icyaha cyo gukoresha ibyobyabwenge, icyakora icyo gihe uyu muraperi akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze arengana. Mu…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 7

  Teta yirukanse inyuma ya SANGWA ngo arebe aho anyura ndetse n’aho ataha ariko biranga ayoberwa aho anyuze.  Asigarana agahinda  kenshi. Ese buriya koko uriya musore ancitse ate? Kandi Keza yambwiye ko ataha hano hafi y’isomero. Ubu se nzahabwirwa n’iki koko? Ubwo Keza ntiyasubira inyuma mu isomero dore ko niyo yasubirayo atabasha kugira icyo akora, nuko yikomereza inzira arataha ariko atahana agahinda.   Biracyaza.   MUSEKEWEYA Liliane  

SOMA INKURU

Ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali riri kuvutirwa umuti

  Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzora Aimé, yabwiye itangazamakuru ko bafite imishinga ya miliyoni 160 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zisaga 139 z’amafaranga y’u Rwanda, iyi mishanga igamije kubaka imiyoboro mishya y’amazi, gusana iyangiritse, kubaka ibigega bishya n’inganda nshya bizatuma ibura ry’amazi rya hato na hato mu mijyi y’u Rwanda biba amateka. Iyi mishinga izatangira mu Ukwakira uyu mwaka, byitezwe ko izasozwa mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere. Uyu muyobozi yanemeje ko mu myaka ibiri cyangwa itatu ikigo ayoboye kizaba cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzagifasha kugenzura imikorere y’imiyoboro y’amazi mu Mujyi…

SOMA INKURU