Mugisha Samuel yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Mugisha Samuel ukinira ikipe y’u Rwanda ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2018, ahita anafata umwambaro w’umuhondo dore ko ari we uyoboye urutonde rusange nyuma yo kwanikira bagenzi be kuva i Kigali kugera i Huye. Mugisha Samuel usanzwe akinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo ariko yitoreza mu Butaliyani yatangiye guca amarenga yo kuba yakwegukana aka gace ubwo bari bakiri mu Karere ka Kamonyi, aho we na Uwizeye Jean Claude basigaga bagenzi babo, ariko umunya Ethiopia Mulu Hailemichael akomeza kubizirikaho. Aba bakomeje…

SOMA INKURU

Polisi yerekanye uwari warayogoje ibyamamare yifashishije imbuga nkoranyambaga

Polisi y’u Rwanda yerekanye Usanase Muhamed, umusore wari warayogoje benshi ariko yibanze ku byamamare byo mu Rwanda, yiyitirira abandi cyangwa akinjira muri konti zabo ku mbuga nkoranyambaga ngo abashe kubacucura utwabo. Nk’uko yabitangarije Abanyamakuru, Usanase w’imyaka 21 y’amavuko, acishirije, ashobora kuba amaze kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni eshatu abanje kwinjira muri konti z’abahanzi n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda, akaguza amafaranga mu izina ryabo cyangwa agasaba amafaranga ba nyiri konti ngo abone kuzibasubiza. Mu bo yinjiriye muri konti yavuzemo nka Amag the Black, Bruce Melody, Jay Polly, Urban Boyz, Arthur Rutura w’umunyakakuru kuri Kiss…

SOMA INKURU

Inka 6000 zarakingiwe hirindwa indwara zibasira amatungo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko bwashyizeho ingamba zo guhangana n’indwara ziri mu matungo cyane cyane inka aho ubu hakingiwe inka zirenga 6000, bamwe mu baturage boroye inka bemeza ko iyi gahunda yo gukingira yabafashije cyane. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko bwashyizeho ingamba zo guhangana n’indwara ziri mu matungo cyane cyane inka aho ubu hakingiwe inka zirenga 6000, bamwe mu baturage boroye inka bemeza ko iyi gahunda yo gukingira yabafashije cyane. Nyuma y’aho hagaragariye indwara z’amatungo, iyakunze kuvugwa cyane kandi yatumye hari tumwe mu turere twashyizwe mu kato kubera…

SOMA INKURU

Rwamagana: Abaturage 1250 bishyuriwe mituelle na Diaspora Nyarwanda ku bufatanye n’ishuri rya Polisi rya Gishali hanatangwa inzu

Ishuri rya polisi rya gishali riherereye mu Karere ka Rwamagana ryashyikirije inzu ryubakiye Mahundaza Clotilde utishoboye mu kagari ka Cyinyoni Umurenge wa Gishali ndetse ku bufatanye na Diaspora yo mu busuwisi bishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 1250 batishoboye. Inzu yubakiwe uyu muturage utishoboye ifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda Miliyoni esheshatu zirenga, zatanzwe n’abapolisi ndetse n’abari mu masomo abategura kuzaba abofisiye ba gipolisi hamwe n’abakozi b’ishuri rya gipolisi ry’I Gishari mu rwego rwo kurushaho kubaka igihugu bidaciye mu inshinganobafite gusa. Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishali CP Vianney NSHIMIYIMANA yavuze ko Ibi…

SOMA INKURU