Inka 6000 zarakingiwe hirindwa indwara zibasira amatungo


Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko bwashyizeho ingamba zo guhangana n’indwara ziri mu matungo cyane cyane inka aho ubu hakingiwe inka zirenga 6000, bamwe mu baturage boroye inka bemeza ko iyi gahunda yo gukingira yabafashije cyane.

Inka 6000 zarakingwe i Rwamagana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko bwashyizeho ingamba zo guhangana n’indwara ziri mu matungo cyane cyane inka aho ubu hakingiwe inka zirenga 6000, bamwe mu baturage boroye inka bemeza ko iyi gahunda yo gukingira yabafashije cyane.

Nyuma y’aho hagaragariye indwara z’amatungo, iyakunze kuvugwa cyane kandi yatumye hari tumwe mu turere twashyizwe mu kato kubera indwara y’ubuganga, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwemeza ko bwafashe ingamba zihariye zo guhangana n’izi ndwara ndetse n’izindi zishobora kwibasira amatungo, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mudaheranwa Regis yasobanuye uko ikibazo cy’uburwayi bw’amatungo gihagaze mu karere ka Rwamagana.

Yagize ati “ku bijyanye n’ubworozi indwara zirahari, indwara y’ubuganga twe nta kibazo twigeze tugira ariko hari ahagiye hagaragara ikibazo, ingamba twafashe ni ugukingira inka twari twihaye umuhigo wo kuzakingira inka 1000 ariko kubera ko hagaragaye iriya ndwara twakingiye inka zirengaho gato ibihumbi 6, ni ukuvuga ko twakingiye inka zari ahantu hakunze kugaragara ko inka zihari zirwara ni inka zegereye ibishanga izo nka zose zarakingiwe”.

Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana boroye inka bemeza ko mbere bagize ubwoba ko amatungo yabo ashobora kurwara, Rangira Marcel ni umwe muri aba baturage atuye mu Murenge wa Rubona yagize ati “ubwo iyi ndwara yatangiraga kuvugwa natwe twagize ubwo hari n’inka zapfuye ariko abaveterineri bakavuga ko atari iyo ndwara, byatubereye ikibazo cy’ingutu kuko inka itarapfaga yararamburaga ariko nyuma baje gukingira inka zacu baraduhumuriza batubwira ko iyo ndwara itaragera muri Rwamagana, banadusaba ko inka yagira ikibazo cyose twakwihutira kubivuga kugirango bayikurikirane hakiri kare”.

Mwiseneza Enock nawe yemeza ko gukingira inka zabo byabafashije cyane yagize ati “habayeho ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi badusabye kujya dutanga amakuru ku gihe, abaveterineri bakingiye inka nyinshi ndetse biraduhumuriza kuko ugereranyije n’uburyo za Kayonza bavuga ukuntu inka ziri gupfa wumvaga biteye ubwoba, kugeza kuri uyu munota nta kibazo turabona mu matungo, izi ni imbaraga z’igihugu cyacu dukwiye gushima cyane twe nk’aborozi kuko iyo bitaba ubushake bw’ubuyobozi bwacu ubu sinzi aho tuba turi”.

Mu ntara y’iburasirazuba niho hambere hagaragaye indwara y’ubuganga ndetse bituma hari Uturere amatungo yatwo yagiye ashyirwa mu kato nka Kayonza, Ngoma na Kirehe.

 

HAKIZIMANA YUSSUF

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.