Yiyahuye nyuma yo kwihekura no gukomeretsa bikomeye uwo bashakanye


Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, mu mudugudu wa Rusororo, mu kagari ka Kirengeri, umurenge wa Byimana,  nibwo hamenyekanye Nemeye Bonaventure ukekwaho kwica umwana we w’imyaka ine no gukomeretsa umugore we, yiyahuye akoresheje tiyoda. 

Amakuru aturuka muri uwo mudugudu avuga ko uwo mugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma agasambana n’abandi bagabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye ariko amakuru y’ibanze bafite ari uko uwo mugabo yabanje gukubita umugore we aramukomeretsa, abaturanyi batabaye yikingirana mu nzu aniga umwana we aramwica, na we ahita anywa tiyoda arapfa.

Yagize ati “Umugabo yakubitse umugore amukomeretsa mu mutwe, abari bugufi batabaye noneho umugabo yirukira mu nzu arikingirana , bahita bajyana umugore kwa muganga. Muri icyo gihe umugabo yagiye mu nzu, ibimenyetso byerekana ko yanyweye umuti wa tiyoda ariko abikora amaze kwica umwana w’imyaka amunize.”

Nemeye n’umugore we bari bamaze kubyarana abana batatu, uwo akekwaho kwica anize ni we wari muto muri bo.

Imirambo yabo yajyanywe mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma ndetse ni naho umugore ari kuvurirwa kuko yakomeretse mu mutwe.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment