Yijeje abantu umuti wa Sida none yafashwe


Muri Zimbabwe umupasiteri Walter Magaya wari wijeje ibitangaza abantu ko yabonye umuti uvura indwara nyinshi zirimo na SIDA, yatawe muri yombi ashinjwa kubeshya abantu no kubizeza ibitangaza no kurenga ku mategeko agenga ubucuruzi bw’imiti muri Zimbabwe, akagurisha umuti abwira abayoboke be ko ukiza indwara zirimo na Sida, agapaki k’uwo muti yita ko uvura Sida, akaba yakagurishaga $1000, ni ukuvuga asaga ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.

Pastor Magaya Walter wari wijeje abayoboke be kubavura SIDA

Ikinyamakuru NewsDay cyo muri Zimbabwe cyatangaje ko Walter Magaya w’imyaka 35 wacuruzaga umuti yita Aguma ukoze mu bimera, ubu ategereje igifungo azahabwa n’urukiko.

Pasiteri Magaya yamenyekanye muri Zimbabwe mu gihe ubukungu bw’iki gihugu bwari bugeze ahabi, akaba ari mu bari bamaze igihe bigisha ko bakiza indwara zikomeye ndetse bakanacuruza imiti yazo, nubwo nta gihamya cy’uko abo bayihaga ibakiza.

Ibi byatumaga agira abayoboke benshi, kuko yabizezaga ibitangaza birimo no kubakiza side.

 

TUYISHIME Eric

 

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment