Yateye utwatsi abavuze ko yari muri gahunda yo kuneka Bobi Wine


Nk’uko Chimpreports yabyanditse, Kentaro Pamela umupolisikazi wo mu ishami rirwanya iterabwoba yandikiye inshuti ze asobanura ko atanekaga Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, ko bidakwiriye ko hakomeza gukwirakwizwa impuha nk’izo.

Umupolisikazi Pamela yateye utwatsi abavugaga ko mu ndege yari muri gahunda yo kuneka Bobie Wine

Pamela yagize ati “twahuriye kuri JKIA “Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta”, nari mvuye i Mombasa, we aturutse muri Amerika. Sinigeze njya muri Amerika nk’uko byavugwaga. Bobi dusanzwe turi inshuti kuva kera, anazi ko ndi umupolisi”. Uyu mupolisikazi avuga ko bageze mu ndege, Bobi Wine yicaranye na Winnie Kizza, amusaba ko nawe yicara hafi yabo.

Ibi uyu mupolisikazi akaba abitangaje nyuma y’ibyavuzwe ubwo Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yavaga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye kwivuriza, mu ndege yarimo hagaragaye uyu mupolisikazi wa Uganda Pamela Kentaro, bivugwa ko yamunekaga.

Umupolisikazi Pamela yateye utwatsi abamushinja kuneka Bobie Wine

Ubusanzwe Pamela Kentaro ni umupolisikazi wo mu ishami rirwanya iterabwoba watorejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kugenzura ibikorwa by’iterabwoba, abamubonye hamwe na Bobi Wine mu ndege, bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ko yari maneko wakurikiranaga intambwe ze, aho kuwa 20 Nzeli 2018 umugenzi yafotoye Kentaro ahagaze iruhande rwa Bobi Wine berekeza ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

 

Teta Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment