Yatangaje ikimutinza kwerekeza muri Rayon Sports


Rutahizamu wa Mukura VS,Ciza Hussein yavuze ko yavuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko atarayisinyira amasezerano nk’uko byavuzwe cyane gusa ngo bagiranye ibiganiro byibanze , cyane ko Mukura VS itaramuha urwandiko rumwemerera kugenda.

Ati”Kugeza ubu nta biganiro ndagirana n’abayobozi ba Mukura VS byo kuba nakongera amasezerano, gusa maze kuvugana n’izindi kipe ntegereje ko abayobozi bampa urwandiko runyemerera kujya mu yindi kipe,  nkajya kuzuza ibyo navuganye na Rayon Sports, kuko ibiganiro byanjye na bo birarenga 80% “.

Ciza Hussei rutahizamu w’ikipe ya Mukura akaba na Kapiteni w’iyi kipe, amaze igihe o muri iyi kipe ariko avuga ko yifuza impinduka akerekeza mu yindi kipe aho bivugwa ko yavuganye na Rayon Sports ndetse na Police FC.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment