Yahamijwe icyaha cyo kwica umwana yareraga asabirwa gufungwa burundu


Umwanzuro w’Urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, aho icyaha cyabereye hitwa Karubibi, akagari ka Cyaruzinge, mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo.

Uru rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwakatiye igifungo cya burundu, Nyirangiruwonsanga Solange, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umwana yareraga.

Ubwo hasomwaga uyu mwanzuro abaturage bari benshi baje kumva igihano gihabwa uyu mugore wahamijwe icyaha cyo kwica umwana yareraga.

Nyirangiruwonsanga yavukije ubuzima Rudasingwa Ihirwe Davis kandi akabikora ku bushake mu buryo bw’amaherere.

Tariki 12 Kamena 2022, nibwo Nyirangiruwonsanga yari yasigaye mu rugo nk’umukozi wo mu rugo rwa Rudasingwa Emmanuel Victor, aho yari yasigaranye n’uwo mwana Ihirwe.

Se yari yagiye muri siporo naho nyina yagiye gucuruza.

Ngo yaramushutse amubwira ko bagomba kujya kurya umunyenga, amubwira ko akuramo umupira akawuzirika kuri giriyaje y’idirishya noneho agakandagira ku ntebe, akawushyira mu ijosi, akurira akawambara nyuma ngo Nyirangiruwonsanga yahise asunika ya ntebe umwana asigara anagana kugeza ubwo yashizemo umwuka.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment