Umwana w’amezi 8 yarokotse urupfu nyuma yo kujugunywa mu nyanja


Kuri iki cyumweru, tariki 3 Ukuboza 2023, umugore yajugunye umwana we w’amezi umunani mu nyanja y’Ubuhinde ahitwa Likoni Ferry, ariko abatabazi bari hafi baramutabara.

Muri videwo yakwirakwiriye ku mbuga zitandukanye, abashinzwe umutekano ku nkombe bafatanije n’abari bahatembereye ndetse n’abagenzi bakoze ibishoboka byose kugira ngo bakize urwo ruhinja.

Uyu mugore yahise ajyanwa guhatwa ibibazo ngo hamenyekane impamvu yabimuteye.

Croix-Rouge ya Kenya yavuze ko uru ruhinja rufite umutekano ndetse ruri ku kigo cy’ubutabazi.

Yagize iti“Umwana w’amezi 8 yakijijwe mu buryo bw’igitangaza, nyuma y’ikintu kibabaje cyabereye mu nyanja y’Ubuhinde, ubu afite umutekano mu kigo cy’ubutabazi cya Kenya.

Croix-Rouge ya Kenya yagize iti: “turashimira ukuntu ibikorwa byo gutabara byihuse kandi turashimira byimazeyo itsinda ry’abatabazi.”

 

 

 

une

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment