Umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe yatawe muri yombi


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” bwatangaje ko bwataye muri yombi umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe witwa Nshimiyimana Gilbert azira guhatiriza bamwe mu banyeshuli be kuyoboka idini ry’Abadivantiste batabishaka.

Ibinyujije kuri Twitter RIB yagize iti “Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwafashe umuyobozi w’ishuri(College Adventiste de Gitwe) Nshimiyimana Gilbert ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini,ibyo bikaba binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini”.

RIB yakomeje igira iti “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruboneyeho kwibutsa ibigo by’amashuri n’abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama no guhitamo idini. Barakangurirwa rero kubahiriza ubwo burenganzira”.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment