Umushinga wo kurengera abakora uburaya ugeze kure


Minisitiri w’Ubutabera muri Afurika y’Epfo, Ronald Lamola yatangaje ko umushinga w’itegeko ugamije kurengera abakora uburaya bahohoterwa cyane witezweho gukura uburaya mu gitabo cy’amategeko ahana y’iki gihugu. 

Ati “Byitezwe ko gukura uburaya mu byaha bizagabanya ibikorwa bwo guhonyora uburenganzira bw’ababukora. Bizagira uruhare kandi mu gufasha abakora aka kazi kugera kuri serivisi z’ubuzima, gukora neza ndetse binakumira ukwitinya.”

Byitezwe ko iri tegeko niritangira kubahirizwa abakora uburaya n’abagura indaya batazongera gufatwa nk’abakoze icyaha.

Imibare igaragaza ko muri Afurika y’Epfo habarirwa abakora uburaya barenga ibihumbi 150 ariko bakoba bakorerwa ihohoterwa rikomeye habayeho kwitwaza itegeko.

 

 

 

Ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment