Umusaruro w’ikigo cyita ku bana bavukana ubumuga bwo mu mutwe kimaze imyaka 18


Ikigo CEFAPEK cyo mu karere ka Kamonyi kimaze imyaka 18 cyita by’umwihariko ku bana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe kugira ngo babashe gukira no gukura neza kuko byari bimaze kugaragara ko banenwa muri sosiyete.

Iki kigo giherereye mu murenge wa Gacurabwenge cyashinzwe mu 1998 n’Ababikira bagamije kwita ku bana bafite imirire mibi. Nyuma yaho Leta y’u Rwanda ijyanye iyo serivise mu bigo nderabuzima, cyasigaye gifasha abantu batishoboye n’abanyantege nke.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubuyobozi bw’icyo kigo bwatekereje uko hakongerwa imbaraga mu gufasha abatishoboye n’abababaye kuko bariho ku bwinshi mu gihugu.

Umuyobozi wa CEFAPEK, Soeur Donatille Mukarubayiza yavuze ko bagiranye ibiganiro n’abaturage, bunguka igitekerezo cy’uko hari abana bavukana ubumuga bwo mu mutwe ntibitabweho n’imiryango yabo kuko ibanena ivuga ko ‘yabyaye ibigoryi’.

Umuyobozi CEFAPEK, Soeur Donatille Mukarubayiza

 

Ati “Noneho hari umwe mu baturage wavuze ati ariko hari ba bantu babyaye ibigoryi tutajya twemera mu matsinda yacu. Tuti noneho uyu munsi abo bantu tubafate ko ari bo batishoboye kuko abandi bafite ababatekerezaho reka natwe tubatekerezeho.”

Ubwo batangiye gushakisha abana bafite ubumuga bw’ingingo, abatumva ntibanavuge, barabasura nyuma bababumbira hamwe mu matsinda batangira no kujya kubavuza ndetse no kubajyana ku ishuri mu Kigo cya Gatagara mu Karere ka Nyanza.
Bigeze mu 2000 batangiye gutekereza n’icyo bakorera abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Ati “Noneho kugeze mu 2004 twaratekereje ngo aba bana uwabahuza tukareba icyakorwa, twazanye abana 10 dutangira ku bitaho hano mu kigo, ababyeyi babo bakaza bakararana nabo bwacya ku manywa hagasigara babiri, dushaka n’Umuforomo wo kubitaho akabananura ingingo akabereka urukundo.”

Akomeza avuga ko mu gihe cy’amezi atatu babonye hari impinduka kuri abo bana, bahita batekereza kubajyana mu ishuri kugira no uburenganzira bwabo bwo kwiga bwubahirizwe.

Mu kubitaho bakoreshwa imyitozo nkangurabwenge n’imyitozo ngororangingo.

Kugeza ubu icyo kigo kirimo abana 786 bafite ubumuga bukomatanyije bwo mu mu twe n’ingingo, harimo abakobwa 353 n’abahungu 433. Kugeza ubu abana 127 bamaze gukira ubwo bumuga.

Ati “Umwana aza aryamye atabasha kwiyegura, atabasha kwijyana ku musarani tukagenda tumwitaho tumukoresha imyitozo nkangurabwenge n’imitozo ngororamubiri mu byiciro bitandukanye. Kuri ubu hakize abahungu 59 n’abakobwa 58.”

Abo bana bakira ntibaba babasha no kuvuga ariko uko bakomeza kubitaho hari abagera aho bakavuga bakabasha no kwiyobora mu bitekerezo.

Hari n’abo bavuye bagera ku rwego rwo kwicara kandi batarabashakaga no kwiyegura aho baryamye.

Ati “Abamaze kugera ku rwego rwo kwicara ni 120 barimo abahungu 61 n’abakobwa 59. Abashoboye kugera ku rwego rwo gukambakamba ni 82 harimo abakobwa 39 n’abahungu 43.”

Bakira abana bafite imyaka kuva zeru kugeza ku myaka itanu kuko umwana uyirengeje kumugorora no gukangura ubwonko bwe biba bigoye. Ibyo bakorera abo bana babikomora ku mahugurwa bagenda bahabwa n’inzobere muri byo.

Kubajyana mu ishuri byatanze isomo

Soeur Mukarubayiza yavuze ko bamaze kugeza ku ishuri abo bana 10 bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo, batangiye kwigana n’abandi bana bituma habaho impinduka mu buzima bwabo.

Ati “Tugeze kuri iryo shuri rero umwana ufite ubumuga ni we watwigishije atwereka icyo gukora, yagendaga mu kagare ariko abona abana bangana baza mu ishuri bagenda n’amaguru, araza mu marenga menshi akereka nyina ko ashaka kugenda nk’abandi.”

“Twahise tujya kubajisha imbago maze akayigenderaho kugera mu ishuri. Icyo byatwigishije ni uko iyo umwana ufite ubumuga ahuye n’abandi hari imbaraga bamubyutsamo zari zisinziriye kuko aba afite ishyaka ryo kuba nkabo.”

Yakomeje avuga ko uwo mwana kuri ubu yakize akaba yarabaye umugabo.

Abakorebushake bakeneye agahimbazamusyi

Kugeze ubu ikigo CEFAPEK gifite abakorerabushake 80 bakorera mu masite 18 hirya no hino mu Karere ka Kamonyi aho bakirira abana. Kuri ubu hari guhugurwa abandi 32 kugira ngo bajye kubunganira.

Umwe mu babyeyi witwa Karucurira Priscilla yavuze ko umwana we yamuzanye muri icyo kigo ahamaze imyaka ibiri arakira kuri ubu afite undi arera na we ufite ubumuga bukometanyije.

Ati “Umwana wanjye namuzanye hano mu 2013 agera mu 2015 amaze gukira neza abasha kugenda no kwiyobora mu bitekerezo kandi ariga ari ku ishuri. Undi mfite hano ni umwana ndera, namwakiriye atabasha kwiyegura aho aryamye ariko ubu amaze kumenya kwicara.”

Nyirandimubanzi Espérence nawe yahazanye umwana we atabasha kweguka aho arayamye ndetse atanavuga. Yafashijwe mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi arindwi abasha kumenya kugenda, ajyanwa mu ishuri ndetse abasha no kuvuga.

Ati “Umwana wanjye namuzanye hano ntaraba umukorerabushake bamwitaho abasha kugenda no kuvuga ku buryo byatumye nkunda uyu murimo.

Abakorerabushake bo muri icyo kigo bagaragje ko bifuza kujya bagenerwa agahimbazamusyi kubera ko umurimo bakora ubutwara umwanya munini.

Soeur Mukarubayiza na we asanga abo babyeyi bakwiye kujya bahabwa agahimbazamusyi, bityo akifuza ko ku nkunga Leta ibatera nabo yabazirikana.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ibagenera inkunga ya Miliyoni 3 Frw buri mwaka agakoreshwa mu kuvuza abana no kubagaburira ndetse no kubambika.

Hari n’abandi baterankunga babagenera ubufasha mu bihe bitandukanye burimo ibiryo, imyambaro, amafaranga n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Josée, yavuze ko muri rusange bafite abafite ubumuga 4273 harimo abana 786.

Yavuze ko ababyeyi bakora umurimo w’ubukorerabushake wo kwita kuri abo bana, hari n’amatsinda bafashijwe gushinga kugira ngo bajye babasha kwizigamira biteze imbere kandi uwo murimo batawukora buri munsi ahubwo bajya basimburana kugira ngo babashe kwikorera ibindi bibateza imbere.

Yavuze ko insimburangingo zihenda ariko bagerageza kuzibagurira uko ubushobozi bubonetse.

Ati “Mu mwaka wa 2020/21 twaguriye abafite ubumuga insimburangingo 27. Inyunganirangingo zo tumaze kuziha abantu 141 muri uwo mwaka gusa kandi n’abandi tuzagenda tubazirikana. Kugura izo nsimburangingo n’inyunganirangingo byatwaye amafaranga miliyoni 18.509.684 Frw.”

Yasabye ababyeyi bose bafite abana bafite ubumuga kujya birinda kubahisha mu nzu ahubwo bakegera ubuyobozi bukabereka aho babavurira hakiri kare.

 

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment