Umukozi w’Imana yafashwe nyuma yo kwibasira Perezida Museveni


Umukozi w’Imana ukora umurimo wo kuvuga ubutumwa  mu gihugu cya Uganda, Joseph Kabuleta yatawe muri yombi kuko yatinyutse kwibasira Perezida Museveni ku giti cye abicishije mu butumwa yashyize kuri Facebook, nk’uko Chimpreports yabitangaje.

Bivugwa ko yanditse kuri Facebook anenga Museveni ndetse na gahunda za Leta zirimo iz’ubukungu, inganda n’imisoro.

Anashinjwa guhembera urwango rwibasiye Perezida Museveni n’umufasha we Janet Museveni.

Uyu Kabuleta akunze kwiyita umwalimu wa Bibiliya wahamagawe n’Imana ngo abwirize abantu ibyo kugaruka kwa Yesu. Yashinze Ihuriro Watchman Ministries, yandika n’ igitabo “Strength of Character”.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment