Uko urukingo rwa Ebola rwakiriwe mu Rwanda


Nyuma y’aho Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba ari kumwe n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda hamwe na Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Muyembe batangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukingira icyorezo cya Ebola kuri iki cyumweru tariki 8 Ukuboza 2018, byishimiwe bikomeye n’abaturarwanda batari bake.

Nyuma y’iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, ahanakunze kuboneka abantu banyuranye basabaga uru rukingo kuko bashakira igitunga imiryango yabo mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC ku manywa nimugoroba bagataha mu Rwanda, abantu banyuranye batangarije ikinyamakuru umuringanews.com, ko iki ari igikorwa kiziye igihe, kuko nubwo hari harashyizweho ingamba zo gukumira iki cyorezo cya Ebola batazizeraga 100% nk’urukingo.

Umwe muri bo ni Uwamariya Furaha utuye mu Karere ka Rubavu yagize ati “Njye ndishimye cyane kubw’uru rukingo rwa Ebola, nkorera mu isoko rya Goma ariko ngataha ku mugoroba, ndanezerewe cyane kuko ubu ngiye kwirekura nkore cyane nk’uko byari mbere, nta kwikanga Ebola buri kanya”.

Rutayisire Vianey utuye mu Mujyi wa Kigali nawe yagize icyo avuga ku rukingo rwa Ebola. Ati “Njye nanezerewe cyane, Leta yacu ihora itureberera, njye nahoranaga igishyika cy’uko umwanya wose Ebola yatwibasira, cyane ko abanyarwanda tugira umuco wo kuramukanya, yari kuzatumaraho imiryango, ariko ndashima Imana na Leta yacu kubw’uru rukingo”.

Mbere y’iki gikorwa cyo gutangizwa urukingo rwa Ebola mu Rwanda,Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’ubw’inzego z’umutekano bifatanije n’abaturage b’aka Karere muri Siporo rusange.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment