Ubushakashatsi burakomeje ku binyabuzima bitazwi muri Pariki ya Nyungwe


Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatangaje ko hakomeje ubushakashatsi ku binyabuzima bitazwi bishobora kuba biba muri iyi Parike, kugira ngo bimenyekane kandi byitabweho.

Ni nyuma y’uko itsinda ry’inzobere mu by’ubushakashatsi ku nyamaswa, ribonye ubwoko bw’uducurama muri iri shyamba bwaherukaga kubonwa mu myaka 40 ishize.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo itsinda ry’abashakashatsi ku nyamaswa zishobora kuzimira baturutse mu bihugu bitandukanye batangaje ko bashoboye kubona ubwoko bw’agacurama bwa Rhinolophus Hillis cyangwa hillis horseshoe bat mu ishyamba rya Nyungwe.

Aba bashakashatsi kandi bagaragaza ko umubare w”ubu bwoko  bw’agacurama ari muto, bityo bugomba kwitabwaho n”aho buri hagasigasirwa.

Umushakashatsi, Dr Innocent Twizeyimana avuga ko usibye kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima, utu ducurama tunafasha mu buzima busanzwe bwa muntu.

Ubuyobozi bwa Parike ya Nyungwe bugaragaza ko kujya hanze k’ubu bushakashatsi ari imwe mu ntambwe ikomeye mu kumenyekanisha iyi Parike, ndetse ko ubu hakomeje n’ubundi bushakashatsi kuko hakekwa ko muri iyi Parike harimo n’ibindi binyabuzima bitazwi neza kugeza ubu.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ubwoko bw’ubucurama bugera kuri 50, Muri rusange Parike ya Nyungwe ikaba irimo ubwoko bw’inyoni 322, kuzireba no kuzikoraho ubushakashatsi bikaba ari bimwe mu bikurura ba mukerarugendo bagera ku bihumbi 18 buri mwaka.

 

 

IHIRWE Chris

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment