Ubuhamya bw’abafite virusi itera SIDA bahinduye ubuzima


Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga  mu Mujyi wa Kigali kuri virusi itera SIDA buzamara igihe cy’amezi atatu kuri uyu gatanu tariki 10 Ukuboza 2021,  bamwe mu bagize Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA “RRP+” batangaza  intambwe bagezeho babikesha gufata imiti neza no kumva inama z’abaganga.

Abafite virusi itera SIDA icyizere cy’ubuzima ni cyose

Mujawayezu atangaza intambwe yateye mu buzima

Mujawayezu Cecille wiyemerera ko yahoze ari indaya ahahoze ari Sodoma ubu ni Marembo ya 2 akaza kwanduriramo virusi itera SIDA, yemeza ko ubu ameze neza kandi yahinduye ubuzima, ndetse agira uruhare mu bukangurambaga bwo gufasha abari mu buzima nk’ubwo yahozemo.

Ati ” Nari indaya, ariko ubu ndi umugore w’umugabo, narasezeranye, ubu ndi umubyeyi w’abana batatu n’abuzukuru barindwi, Imana yankuyeho uburaya inyambika umwambaro wa kibyeyi, nubwo hajemo Coronavirus ariko ubu tumeze neza, turasa neza kandi byose tubikesha RRP+”.

Habinshuti atangaza ibyiza byo gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA

Habinshuti Emile utangaza ko iyo ufata imiti neza ugira ubuzima bwiza kandi ugatanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

Ati ” Nari umuntu uhora mu bitaro, nari naramugaye, nararembye, abantu bose bampa akato, ariko gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yaraje ntangirana nayo, ubu navuye ku biro 45 ubu mfite ibiro 70, ndi umugabo witunze kandi witeje imbere, ndashimira leta yatwitayeho ikaduha imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kandi ku buntu, nkaba ngira inama bagenzi banjye bose duhuje ikibazo gufata imiti neza kuko ari isoko y’ubuzima bwiza”.

Murasandonyi yemeza ko ari mu basore bafite icyizere cy’ejo hazaza

Murasondonyi Alain, umusore w’imyaka 27 wavukanye virusi itera SIDA, yemeza ko abayeho neza kandi byose abikesha gufata imiti neza.

Ati ” Njye kuba naravukanye virusi itera SIDA ntibimbuza kuba mbayeho neza, narize ndaminuza, ubu mfasha urubyiruko bagenzi banjye duhuje ikibazo yaba abayivukanye cyangwa abayanduye nyuma kwiyakira kandi bagafata imiti neza, kuko ubu nta muntu wamenya ko navukanye virusi itera SIDA kuko ndi umusore mwiza, mfite umukunzi kandi mfite icyizere cy’ejo hazaza kuko n’imyaka 100 nzayigezaho ndabyizeye ariko ibanga ni ugufata imiti neza”.

Umuryango wa Habiyambere utanga inama ku bashakanye n’abakundana

Umuryango wa Habiyambere Damien na Yamukujije Solange batuye mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, bashakanye umugabo afite virusi itera SIDA umugore ntayo afite, bemeza ko bamaranye imyaka itanu kandi babanye neza nta kibazo.

Habiyambere yatangaje ko yagize ubutwari bwo kubimubwira mbere y’uko babana agira amahirwe aramwemera, kandi nawe yaripimishaga asanga afite abasirikare bari hejuru ibyago byo kwanduza virusi itera SIDA ari bike.

Ati ” Tumaranye imyaka itanu ubu dufite umwana n’undi arenda kuvuka, umwana wa mbere ameze neza ndetse n’umugore wanjye nta virusi itera SIDA afite,  ibi byose mbikesha gufata imiti neza no kubahiriza amabwiriza yose mpabwa n’abaganga”.

Habiyambere yatangaje ko yatangiye imiti muri 2009, ariko kuva yashakana n’umugore we babayeho neza mu bwumvikane ndetse agira inama abandi bagabo ndetse n’abasore ko igihe bamenye ko banduye virusi itera SIDA batabihisha abakunzi babo ko ahubwo bakwihutira kubibabwira babifashijwemo n’abaganga kugira ngo baramire ubuzima bwabo ndetse baniyongerere amahirwe yo kubyara abana badafite virusi itera SIDA.

Ukuriye Urugaga Nyarwanda rw’Abfite Virusi itera SIDA “RRP+”, Muneza Sylvie we atangaza ko ubu babayeho mu gushima.

Ukuriye RRP+ Muneza Sylvie atangaza intambwe abafite virusi itera SIDA bateye

Ati ” Ntitugihora mu bitaro turwaye, twari twaraheze mu buriri, turashima kuba tutagihabwa  akato n’ihezwa, dufatira imiti ku bigo nderabuzima bitwegereye ikindi ni ukuba leta y’u Rwanda iduha imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku buntu,  mbese turishimira aho tugeze”.

Muneza yakanguriye abafite virusi itera SIDA gufata imiti neza kandi bakubahiriza inama zose bahabwa n’abaganga.

Dr Serumondo Jamvier ushinzwe indwara z’ibyorezo muri RBC, yatangaje ko impamvu ubukangurambaga kuri virusi itera SIDA bwatangiriye mu Mujyi wa kigali arii ukuba ariho hari ubwandu buri hejuru mu Rwanda aho bugeze kuri 4,3%.

Dr Serumondo yasobanuye ko impamvu y’ubu bukangurambaga bw’amezi 3 ari uguhuza imbaraga mu kurwanya VIH SIDA, kongera ubumenyi ku bijyanye na VIH SIDA ndetse no kumenya uko abataripimisha bahagaze.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu ibihumbi  220 (220,000) nibo banduye virusi itera SIDA, muri bo abasaga ibihumbi  54 (54,000) ni abo mu Mujyi wa Kigali, ku rwego rw’Afurika abafite virusi itera SIDA ni miliyoni 23,8, mu gihe ku rwego rw’isi ari miliyoni 37,7.

 

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

One Thought to “Ubuhamya bw’abafite virusi itera SIDA bahinduye ubuzima”

  1. Uko byagenda kose VIH ni VIH wana, urubyiruko nirwirinde

Leave a Comment