U Rwanda rwahawe inguzanyo yo guhangana n’imirire mibi


Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019, u Buyapani bwagiranye amasezerano n’u Rwanda, y’inguzanyo ya miliyari 10 z’Amayeni y’u Buyapani, ni ukuvuga miliyoni 90 z’amadorali ya Amerika azakoreshwa mu kuvugurura ubuhinzi, bikazagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana. Yasinyiwe  ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita hamwe n’Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Shin Maruo

Dr Ndagijimana yavuze ko iyi inguzanyo iciriritse cyane kuko inyungu yayo ari 0.01% kandi ikaba izishyurwa mu gihe kirekire kingana n’imyaka 40, imyaka 10 ibanza u Rwanda rukaba ruyisonewe.

Ati “Iyi ni gahunda igamije kuzamura ubuhinzi ariko no gukemura ikibazo cy’imirire, izashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije na RAB, gahunda y’igihugu ijyanye n’ubuzima bw’umwana ukiri muto ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.”

Yavuze ko kuba u Buyapani buzatanga aya mafaranga biciye mu ngengo y’imari y’u Rwanda, bigaragaza uburyo iki guhugu gikomeje kwishimira imiyoborere myiza iri mu gihugu n’uburyo umutungo w’igihugu ukoreshwa.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, na we yavuze ko uretse kuba batanze iyi nguzanyo, iki gihugu gisanzwe gifasha u Rwanda mu kubaka imihanda.

Yagize ati “Impamvu leta y’u Buyapani yahisemo ko aya mafaranga acishwa mu ngengo y’imari ni uko yizera uko ishyira mu bikorwa ibyo iba yariyemeje ndetse n’imicungire y’ayo mu gukora ibyo yateganyirijwe.”

Yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi, ashima uburyo leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhindira ubukungu bw’abaturage n’igihugu muri rusange.

Aya mafaranga azatangwa mu byiciro bitatu, kimwe muri uyu mwaka wa 2019, ikindi mu mwaka wa 2020 naho icya gatatuari nacyo cya nyuma ni mu mwaka wa 2021.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment