U Burusiya bukomeje kotswa igitutu n’amahanga


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Burusiya kuvana ingabo zabwo ku mupaka wa Ukraine cyangwa bugafatirwa ibihano bikakaye n’ibihugu by’ibihangange bibarizwa muri G7.

Ibyo gufatira ibihano u Burusiya byatangajwe n’umuyobozi wari uhagarariye Amerika mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu byo muri G7 birimo Amerika, Canada, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani ndetse n’u Buyapani.

Aba ba minisitiri bavuze ko intero ari imwe ku kurengera Ukraine imaze igihe iterwa ubwoba n’u Burusiya bwashyize ingabo zirenga ibihumbi 100 hafi y’umupaka uhuza ibi bihugu byombi nyuma y’uko isabye kwinjira mu Muryango uhuza igisirikare cy’ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique, NATO.

U Burusiya ntibwifuza na gato ko iki gihugu cyahoze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyinjira muri NATO, kuko bufite ubwoba ko ingabo z’ibihugu byo muri uyu muryango zirimo n’iza Amerika, byazana intwaro karahabutaka bikisubiza bimwe mu bice bya Ukraine byigaruriwe n’u Burusiya birimo n’Intara ya Crimea.

Umuyobozi wari uhagarariye Amerika yagize ati “Nibakomeza gutsimbarara ku gutera Ukraine bazahura n’ingaruka zikomeye kandi bazabyishyura ikiguzi kiremereye. G7 yunze ubumwe kuri icyo kintu.”

“Ibihugu byinshi bigendera ku mahame ya demokarasi bizafatanya natwe ku gushyiriraho ibihano u Burusiya.”

U Burusiya bukomeje kotswa igitutu n’ibi bihugu busabwa guha amahoro Ukraine, ndetse ku itariki 11 Ukuboza 2021, Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yanze ubusabe bw’iki gihugu cyari cyasabye ko Ukraine itakwemererwa kwinjira muri NATO.

Stoltenberg yavuze ko icyemezo cyo kuba Ukraine yakwinjira muri NATO kireba ibihugu binyamuryango bya NATO ndetse na Ukraine ubwayo, bitareba u Burusiya.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko umudipolomate wayo uyihagarariye mu Burayi, Karen Donfried, mu cyumweru gitaha azasura u Burusiya na Ukraine mu biganiro bigamije gushaka umuti w’iki kibazo binyuze muri diplomasi, nyuma nabwo yerekeze i Brussels kuganira na NATO.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment