TETA NA SANGWA 13


Ariko ntibyatinze yaje kwikuramo SANGWA, aba abaye nk’uwibagiranye mu mutima wa TETA, nuko gahoro gahoro TETA aba akunze MIGUEL.

Teta yakunze MIGUEL cyane ariko kuko kubonana kwabo byari bigoye kandi bose biga baba mu Kigo mu Ntara zitandukanye, byasabaga ko bandikirana amabaruwa bakajya bayanyuza mu Iposita ikabatumikira.

Nuko igihe kimwe mu biruhuko bahana gahunda barabonana

– Cheri TETA nari nkukumbuye.

– Teta agira isoni nyinshi akajya areba intoki ze.

-None se ko ucecetse cyane, wowe ntabwo warunkumbuye se ?

Teta mu ijwi rituje ryiganjemo isoni nyinshi ati “nanjye nari nkukumbuye ni ukuri”.

MIGUEL: Ni byiza cyane.

Barakomeje baganira byinshi binyuze imitima y’abakundana.

Umusore MIGUEL mu ipantalo nziza ya kaki ifite imifuka k’uruhande izwi nka poche bombe!! Hamwe na Soupresse ye ya NIKE y’ibara ry’umukara n’umweru n’umupira mwiza wa LACOSTE yicaye mu busitani bwiza arebana n’umukunzi we TETA MEGANE, mu ikanzu nziza y’Ubururu irimo indabo z’amabara atandukanye bakaganira MIGUEL akora kuri TETA MEGANE akinisha agakufi yambaye mu ijosi ari nako barebana akana ko mu jisho.

Biracyaza !

Musekeweya Liliane


IZINDI NKURU

Leave a Comment