Sobanukirwa kurushaho n’imyuka ihumanya ikirere n’ingaruka zayo


Imyuka ihumanya ikirere iterwa ahanini n’ubwiyongere bw’inganda ndetse n’ibinyabiziga, iki akaba ari ikibazo kireba isi yose ndetse gikomeje gutera inkeke, cyane ko  iyi myuka ihumanya ikirere igenda yiyongera umunsi ku wundi aho kugabanuka.

Imyuka ituruka mu nganda, imyotsi iterwa no gutwika amashyamba, imyuka iva mu binyabiziga biri kugenda, ibyo byose birazamuka bikagera kure mu kirere aho bitera impinduka nyinshi, muri zo harimo kwangirika kw’akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazwi ku izina rya “ozone”;  kwiyongera k’umwuka mubi  “CO2” ibi bigatera kugabanyuka k’umwuka mwiza “oxygen”; ukwiyongera k’umwuka w’uburozi wa CO (carbon monoxide) hamwe no kuzamuka k’umwuka wa NO “nitric oxide” ukaba ku gipimo cyo hejuru.

Ibi hamwe n’ibindi tutarondora hano, ni byo bigira ingaruka ku kiremwa cyose kiri ku isi yaba umuntu, ibimera ndetse n’inyamaswa ibi byose bigize uruhurirane rw’ibidukikije.

Ingaruka zinyuranye zikomoka ku myuka  ihumanya ikirere

1.Ibibazo ku mikorere y’umutima n’ibihaha

Iyi myuka itera ibibazo mu guhumeka, bityo indwara zinyuranye z’ibihaha n’umutima zikiyongera ari naho hakomoka kanseri y’ibihaha, iy’uruhu n’izindi zinyuranye.  Akenshi usanga abana bavukira ahantu hakabije kuba umwuka uhumanye bakunze kurwara umusonga na asima.

2.Ubushyuhe budasanzwe

Ingaruka y’iyi myuka ihumanya ikirere ni ukwiyongera k’ubushyuhe ku isi bizwi nka “Global warming”. Uko ubushyuhe bwiyongera ku isi bigira ingaruka ku mazi yo mu  nyanja kuko ahahoze ari balafu zirashonga, bigatuma aho amazi yageraga aharenga. Ingaruka zikaba imyuzure itera ibibazo binyuranye kuri muntu ndetse n’ibidukikije muri rusange.

3.Imvura zirimo aside

Imyuka mibi nka NO (nitric oxide) na SO2 (sulfur oxide) igenda yiyongera mu kirere uko ibintu bitwitswe haba mu nganda, gutwika ibishingwe n’ibisigazwa by’inyamaswa. Iyo imvura iguye, ibitonyanga byayo byivanga na ya myuka nuko imvura ikagwa yabaye aside. Ibi bigira ingaruka ku bimera, inyamaswa n’abantu.

4. Kwangirika kw’amazi

Iyo umwuka wa azote “nitrogen” ubaye mwinshi muri ya myuka ihumanya ikirere ugeze ku mazi yo ku Nyanja birivanga bikabyara ibimera byo mu mazi bizwi nka “algae”. Ibi bihita bigira ingaruka ku mafi n’ibindi biremwa byose biba mu Nyanja. Kuri ubu algae zisa n’icyatsi ziboneka mu biyaga n’ibizenga by’amazi zose ni ingaruka za “nitrogen” nyinshi.

       5.Kwangirika kwa ozone

Ozone ni nk’akayunguruzo karinda isi imirasire mibi y’izuba izwi nka “Rayons ultraviolet”. Imyuka mibi yangiza aka kayunguruzo izwi nka “chlorofluorocarbons na  hydro chlorofluorocarbons”.  Ibi bituma aka kayunguruzo kagenda kangirika, bigatuma iyi mirasire igenda yiyongera ku isi ikaba itera ibibazo binyuranye ku muntu by’umwihariko ku ruhu no ku maso ndetse no ku bidukikije muri rusange.

 

 

INKURU YANDITSWE NA MUHONGERWA Frida


IZINDI NKURU

Leave a Comment