Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahishuye amakuru mashya ku buryo Kazungu Denis yemereye ubugenzacyaha ko yishemo abakobwa batandukanye akabashyingura mu gikoni cy’inzu yakodeshaga mu mudugudu wa Gashiriki, akagari ka Busanza, umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.
RIB yashyize ahagaragara amakuru y’ibanze ku wa Kabiri, ariko kuri uyu wa Gatatu yahishuriye itangazamakuru ko Kazungu yatangiye gukurikiranwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, aho yanafashwe akongera kurekurwa kubera ko nta bimenyetso bifatika byabonekaga.
Icyo gihe yafashwe bwa mbere akekwaho gukora ubujura, gufata ku ngufu, no gushyira igitutu ku bantu ariko arekurwa by’agateganyo nubwo iperereza ryakomeje kumukorwaho.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni RIB yatangaje ko yataye muri yombi uyu Kazungu Denis w’imyaka 34 ubu akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu hanyuma akabashyingura mu gikoni cy’inzu yakodeshaga.
Mu kiganiro na RBA, Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry yavuze uburyo yakoreshaga yica abantu yagize ati: “Yajyaga mu tubari agatoranya abakobwa akabemeza gutahana mu rugo iwe, akabiba, akabica, akanabashyingura aho yari atuye.”
Binavugwa kandi ko abo bakobwa yabicaga nyuma yo kubasambanya no kubambura ibyo bafite byose, akaba yari yaracukuye umwobo muremure mu gikoni aho yahitaga abajugunya.
Dr. Murangira yakomeje agira ati: “Iperereza rirebana n’ikirego cye ryarakomeje kugeza ku wa Kabiri atabwa muri yombi ndetse n’urugo yabagamo rugasakwa. Abagenzacyaha babonye umwobo yari yaracukuye mu gikoni cye, ari na wo yashyinguraga abo yicaga.”
Yongeyeho ko kuri ubu inzu yabagamo yamaze koherezwamo impuguke mu gufata ibimenyetso bya gihanga kugera ngo zimenye umubare wa nyawo w’abakobwa yishe n’imyirondoro yabo, mbere y’uko idosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB yasabye abaturage batuye aho iki cyaha cyabereye gukomeza gutanga amakuru kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro aho Kazungu Denis afungiye, kungira ngo iperereza rikomeze rigende neza.
By’umwihaariko yanasabye buri wese waba ufite amakuru kuri Kazungu kuyasangiza RIB, yaba asuye Sitasiyo ya Kicukiro cyangwa agahamagara ku murongo utishyurwa wa 116.
Mu gihe iki cyaha cyo kwica cyahama Kazungu Denis yafungwa burundu nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
UBWANDITSI: umuringanews.com