Rwanda: Igitera abana kugwingira ntikivugwaho rumwe


Kugwingira kw’abana biracyari ikibazo mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya uko iki kibazo kifashe, ikinyamakuru umuringanews.com cyasuye ikigo nderabuzima cya Nyarugunga kiri mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, ushinzwe service ikurikirana ikanatanga imfashandyo ku bana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi yatangaje ko mu kwezi bashobora kwakira abana bari hagati ya 2% na 3% bagwingiye mu bana 10% baba babagannye muri rusange. Iki kibazo cy’igwingira ry’abana usanga kitavugwaho rumwe aho Leta ishinja ababyeyi kudaha abana indyo yuzuye, ababyeyi nabo bakavuga ko ari ikibazo cy’ubushobozi buke.

Ariko nubwo hariho kutavuga rumwe kuri iki kibazo cy’igwingira ry’abana,  Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yihariye yo kwita ku mikurire y’abana cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu y’amavuko, ishishikariza ababyeyi bafite abana bafite ibi bibazo kubajyana ku bigo nderabuzima bagahabwa imfashandyo.

Dr Anita Asimwe yashimangiye ko kugwingira kw’abana hari igihe n’ababyeyi babigiramo uruhare

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu y’ibigo mbonezamikurire mu Rwanda, Dr Anita Asiimwe yatangaje ko nk’imboga zirwanya cyane imirire mibi zidasaba ubutaka bunini bwo guhinga.

Ati “Umubyeyi Afite itungo rigufi nk’inkoko zamuha amagi, inkwavu nazo ntizikenera ahantu hanini. Ashoboye kugura ibirayi kandi afite n’amagi mu rugo yamwunganira”.

Yanashimangiye ko konsa umwana igihe gikwiriye, amezi atandatu ntakindi avangiwemo, nabyo bigira uruhare mu kumurinda kugwingira.

87% by’abana kuva kuri 0 kugera ku mezi 5 batunzwe n’ibere gusa

Umwe mu babyeyi utarashatse ko amazina ye atangazwa  yagize ati “Iyo natetse ibirayi umwana na we ni byo arya kuko sinakorera amafaranga 700 ku munsi ngo mbone agakono k’umwana ku ruhande”.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda mu bushakashatsi ku buzima n’imibereho myiza, mu mwaka wa  2015 cyatangaje ko urugero rw’imirire rw’abana bato rugaragaza urwego rw’ubukungu rw’urugo, umuryango, ndetse n’iterambere ry’igihugu. Imirire mibi ni ingaruka yo kutarya indyo yuzuye, uruhurirane rw’indwara cg uruhurirane rwa byombi.

Ibi byatera kwiyongera kw’ ibyago byo kurwara ndetse no gupfa cyangwa kudakura neza mu bwenge bw’umwana.

Abana bafite imirire mibi itera kuba bagufi ukurikije imyaka yabo “stunted” bivuga ko ari bagufi ugereranyije n’imyaka yabo. 38% bafite ikibazo cy’uburebure ukurikje imyaka yabo.

Abana bafite imirire mibi bananutse cyane ukurikije uburebure, “wasted” Abana 2% barananutse cyane ukurikije uburebure bwabo.

Abana bafite imirire mibi bagufi cyane ukurikije uburebure, “wasted” Abana 9% ni bagufi cyane ukurikije uburebure bwabo.

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu y’ibigo mbonezamikurire mu Rwanda, Dr Anita Asiimwe, avuga ko ishusho y’ikibazo cy’igwingira mu bana igeze ku gipimo cya 34.9% bivuye kuri 36.7% muri 2015.

Dukurikije Intara, ubugwingire buke buri mu Mujyi wa Kigali aho buri kuri 23%, ubwinshi bukaba mu Ntara y’Iburengerazuba aho buri kuri 43%

Ubushakashatsi  bukorwa  ku baturage n’imibereho yabo mu mwaka wa 2015, bugaragaza ko mu Rwanda abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bagwingiye kubera imirire mibi ari 37,9%, muri bo abana b’abahungu ni 42,7% mu gihe abana b’abakobwa ari 32,9.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment