Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubworozi bw’amafi n’uburobyi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Mukasekuru Mathilde yatangaje ko ibiyaga 20 kuri 22 byari bimaze amezi agera kuri abiri bifunze hirya no hino mu gihugu muri gahunda yo kongera umusaruro w’amafi hakurikijwe igihe yororokera mu biyaga byo mu Burasirazuba no mu Majyaruguru, ndetse n’ikiyaga kimwe cya Karago cyo mu ntara y’Iburengerazuba byongeye gufungurwa, ibikorwa by’uburobyi bikaba byasubukuwe.
Mukasekuru yashimangiye ko gufunga ibiyaga byatanze umusaruro aho yagize ati “Byatanze umusaruro mwiza nk’aho ndi gukorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ho by’umwihariko twari twarateyemo isambaza zivuye mu kiyaga cya Kivu, mu burobyi bwaraye bukozwe muri iri joro byagaragaye ko umusaruro umeze neza, wiyongereye kandi n’isambaza zirimo zimeze neza”.
Uyu muyobozi yahishuye ko hari ingamba bafite zizatuma amafi yiyongera ku buryo mu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzaba rugeze ku musaruro wa toni ibihumbi 124 ku mwaka, aho yashimangiye ko barimo guteganya kongera guteramo amafi kugira ngo hongerwe umusaruro, mu bworozi naho hari kuvugururwa ibyuzi no guteramo amafi no gufasha aborozi kugabura ndetse no gushishikariza ba rwiyemezamirimo kororera muri kareremba.
Nubwo imirimo y’uburobyi yasubukuwe, abayikora nabo basabwe kuzirikana ibihe igihugu kirimo ndetse n’isi muri rusange hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, aho hafashwe ingamba ku nkombe z’ibiyaga hashyizwe kandagira ukarabe, ndetse no kwambara agapfukamunwa bikaba ari itegeko n;abarobyi mu gihe bari mu bwato bagahana intera ya metero.
Nubwo hafunguwe ibiyaga 20, ibiyaga bibiri byasigaye ni ibya Rwampanga na Cyambwe byo muri Zone y’uburobyi ya Nasho, byo bitakomorewe nk’uko byatangajwe na MINAGRI, mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Kugeza ubu mu Rwanda umusaruro w’ibiva mu mazi ni toni zigera ku ibihumbi 35, nubwo intego yari ukugera kuri toni ibihumbi 65, ariko ntabwo byagezweho kubw’ imbogamizi zirimo uburobyi bukorwa n’abashimuta bakoresheje imitego itemewe n’abarobera mu bigobe amafi yororokeramo.
NIKUZE NKUSI Diane