Rwamagana: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene


Umugabo utuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe n’undi muturage.

Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tari ya 25 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Nkungu.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu, Mfitumukiza Kanimba Samuel, yabwiye IGIHE ko ahagana saa munani z’ijoro ari bwo abanyerondo bumvise ihene ihebeba cyane bagira ngo barayibye begereye urugo ihebeberamo bumva umugabo ari kuyibwira ngo ituze.

Ati “Mu gitondo rero ni bwo bagiye kureba basanga ihene yabyimbye inda y’amaganga bamubajije icyo yabaye yemera ko yayisambanyije. Nanjye namubajije arabyemera, ikindi hari umuntu wari warayimuragije mu gitondo ashaka kuyimwambura undi ashaka kumuha amafaranga kugira ngo ayigumane.”

Uyu muyobozi yavuze ko yakomeje kubaza uyu mugabo niba koko yabikoze undi ngo arabimwemerera ndetse ngo amubwira ko yabikoze kuko umugore we amaze iminsi atari mu rugo akaba yabaga wenyine.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Munyaga, Uwingeneye Grace yavuze ko uyu mugabo bamushyikirije RIB, sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo aryozwe icyo cyaha yakoreye ihene ngo kuko abyiyemerera.

Amakuru IGIHE yahawe na bamwe mu baturage ni uko uyu mugabo ubusanzwe ngo yajyaga asinda agashaka gufata ku ngufu umugore cyangwa umukobwa bahuye.

 

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment