Rutsiro: Kwitwa inganzwa bakarinda abana babo imirire mibi nta pfunwe bibatera


Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “DHS”  muri 2015 bwagaragaje ko abana bari bagwingiye bari 45,8%, muri 2020 bwagaragaje ko igwingira ryari rigeze kuri 44,4%, Guverinoma ikaba yarihaye intego yo kugabanya igwingira rikagera munsi ya 19% bitarenze umwaka wa 2024. Akaba ari muri urwo bamwe mu bagabo bemeje gufatanya n’abagore babo muri uru rugamba nubwo babita inganzwa.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 13 two mu Rwanda turi kwitabwaho byihariye nyuma y’aho bigaragaye ko igwingira ry’abana riri hejuru cyane, ni muri urwo rwego hari abagabo bahagurukiye iki kibazo nubwo bagenzi babo babise inganzwa.

Mu murenge wa Mushonyi uhasanga bamwe mu bagabo bayobotse ibikoni by’umudugudu bigishwa guteka indyo yuzuye, ariko hakaba harimo abatangaza ko bagenzi babo babaseka ko iyo mirimo ikorwa n’abagabo b’inganzwa.

Umwe muri bo ni Musabyimana Faustin w’imyaka 48 atuye mu mudugudu wa Karengera,  akagali ka Biruyi, mu murenge wa Mushonyi, watangaje ko kuri ubu yamenye uburyo yita ku bana be neza kandi ko nta pfunwe bimutera.

Yagize ati “Banyigishije kubaka akarima k’igikoni, banyigisha guhahira imbuto abana banjye n’uburyo nshobora kubakurikirana mu mikurire yabo, ubu ndabikora kandi nta mwana wanjye urongera kugaragara mu mirire mibi”.

Undi ni Seshavu Jean Baptiste utuye mu murenge wa Mushonyi, we yemeje ko ibyo kumwita inganzwa ntacyo bimumbwiye ngo  kuko mu bana babiri yari afite b’impanga umwe yagaragayeho imirire mibi, bituma afata icyemezo cyo kujya kwiga uburyo yajya ategurira abana be indyo yuzuye.

Ati “Nkanjye nararebye mbona sinabona amafaranga yo gushaka umukozi kandi nkeneye ko umwana wanjye ava mu mirire mibi, Mama we yari yaranarwaye ibere atakibonsa neza kandi mbona kwita ku bana babiri bimuvuna, mpitamo kwiga guteka nkita ku bana banjye, ubu bameze neza kuko gutegura indyo yuzuye mu gikoni ndabizi neza.”

Seshavu avuga ko uku gushyira hamwe n’umugore we kwatumye bamwe mu bagabo bari inshuti ze bamufata nk’inganzwa ariko ntiyacitse intege, ahubwo abo azi bafite abana bagwingiye abashishikariza kugana aya masomo.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment