Rusizi: Ibintu bikomeje guhindura ku bambuwe mu bimina


Abaturage 20 bo mu Karere ka Rusizi bandikiye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bamusaba kubishyuriza 18.350.000 Frw bambuwe mu bimina birimo icyitwa Blessing n’ikindi cyitwa Ujama byazanywe n’abantu bafite bene wabo mu buyobozi.

Muri iyi baruwa aba baturage bagaragazamo ko kuva muri Werurwe 2021 ari bwo mu Karere ka Rusizi hadutse ibi bimina uko ari bibiri.

Bagaragazamo ko aba bantu babashishikarizaga kujya muri ibi bimina bababwira ko byemewe mu Karere kandi ko bigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 ndetse ko hari inkunga yaturutse muri Diaspora izabafasha kuzahura ubukungu bwabo.

Bemeza ko nyuma baje kumenya ko babashukaga ahubwo byari ubwambuzi bushukana nyuma yo kuvumbura ko abenshi muri bo biyandikishaga muri icyo kimina bahinduye amazina, bihutira kubasaba amafaranga yabo barayabima ahubwo bahita batangira kwihisha ku buryo hari n’abahunze ingo zabo.

Uwitwa Mukarurangwa Adelphine yabwiye IGIHE ko bifuza ko basubizwa amafaranga yabo mu nzira nziza.

Ati “Badusubize amafaranga yacu, twe bagiye badushuka ngo hari n’inkunga, ngo ibyo bimina bigamije kudufasha kubera ko Covid-19 yari yazahaje ubukungu bwacu kuko twabonaga ari abantu bakomeye tubazi turabizera none ubu bari gusiragira bataye ingo zabo. Kuki se batayadusubiza bakareka gukomeza kwihishahisha?.”

Yongeyeho ko hari umuntu wo mu muryango wa Meya wa Rusizi n’uwahoze akuriye imwe muri banki zikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bamaze gutabwa muri yombi anasaba ko n’abandi bagize uruhare mu kwiba amafaranga yabo na bo bafatwa.

Meya w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, na we yabwiye IGIHE ko iki kibazo akizi anashimangira ko hari abamaze gutabwa muri yombi n’ubwo yirinze kuvuga umubare wabo.

Ati “ Ni byo koko byarabaye, ngira ngo ni nk’icyorezo cyateye mu gihugu hose kigera n’i Rusizi, abantu babijyamo hanyuma nyuma y’aho ubuyobozi tumaze kubimenya turabihagarika. Gusa, haje nyine kugaragara abantu bari bataragerwaho ngo basubizwe amafaranga yabo ari byo tubona uyu munsi ariko twagiye tubikurikirana ku buryo inzego z’ubugenzacyaha zatangiye kugikurikirana.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, aherutse kubwira IGIHE ko abantu kwirinda kujya muri ibi bimina kuko bihombya.

Ati “Hari abantu bakibijyamo, turasaba abantu kugira amakenga, bakava muri ibi bintu, bihombya benshi kurusha uko byungura bamwe. Ni amafaranga y’abantu benshi yinjira mu mifuka y’intsinda ry’abantu bake, abantu bari bakwiriye kubyitondera.”

Source: igihe

IZINDI NKURU

Leave a Comment