Ruhango: Nyuma yo gukubita se umubyara bikomeye arashakishwa


Harashakishwa umusore wahohoteye se afatanyije na nyina, ariko akaba yatorotse inzego z’umutekano, akaba abarizwa mu  karere ka Ruhango,umurenge wa Ntogwe, akagali ka Gako,umudugudu wa Kamakara.

Nahayo Jean Marie Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na hanga.rw.

Yagize ati” Yego nibyo Umusore w’imyaka 19 witwa Ntawuhigimana Faustin afatanyije na nyina umubyara bakubise se witwa Minani Andre arakomereka ariko bitari cyane, bapfaga ikibazo cy’amasambu”.

Yakomeje avuga ko aya makimbirane amaze igihe ariko nk’uko yabibwiwe n’umuyobozi w”umudugudu wa Kamakara.

Akaba yemeje ko boherejeyo Dasso kureba iby’iki kibazo ,ariko uwo musore arabacika, kugeza ubu akaba agishakishwa ngo ashyikirizwe RIB.

Aya makimbirane ngo amaze igihe kirekire, Si ubwambere Gitifu abagire inama, akaba yaranabasabye ko bibaye ngombwa bazatandukana aho kugirango umwe azice undi. 

Ubwanditsi @umuringanews  


IZINDI NKURU

Leave a Comment