Rubavu: Bamwe mu bashowe mu buraya barasaba ubutabazi kuri serivise z’ubuzima


Urujya n’uruza ruri hejuru rw’abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rutuma haba ubwiganze bw’ubucuruzi bw’utubari n’amacumbi, ari nayo ntandaro y’abakobwa baza kuhashakira amaramuko bakisanga mu buraya, bamwe bemeza ko babushorwamo, ari naho abatari bake bandurira virusi itera SIDA bakaba batabaza inzego z’ubuzima.

Kuba Rubavu ufite umubare uri hejuru w’abafite virusi itera SIDA, byashimangiwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, watangaje ko uretse virusi itera SIDA aka karere gakunze kwibasirwa n’ibyorezo cyane, akaba yatanze n’urugero rw’icyerezo cya “MPOX” ko ariho umuntu wa mbere wanduye yagaragaye.

Twinjiriza abakire amafaranga iyo twicuruje

Uwo twahaye izina rya Mukarukundo, atangaza ko yageze mu mujyi wa Rubavu aturutse iwabo mu karere ka Nyaruguru, agenzwa no gushaka ubuzima nyuma yo kubyarira iwabo, atangira akora mu kabari, nyuma yisanga agomba kuryamana n’abakiriya kugira ngo amacumbi abone abakiriya ndetse baninjiriza akabari.

Ati: “ Njye nageze inaha mvuye iwacu muri Nyaruguru maze kubyarira mu rugo. Natangiye nkora mu kabari bisanzwe, nyuma y’amezi 3 umukoresha wanjye ambwira ko hari ubundi buryo nabonamo amafaranga, nibwo yampaye icyumba kimwe mu bigize amacumbi, ariko abaje mu kabari bakeneye uwo baryamana bakabanyoherereza, bakishyura icyumba ari nako binjiriza akabari barya, bananywa.”

Mukarukundo akomeza atangaza ko ku munsi ashobora kuryamana n’abagabo bagera kuri 5, ngo ariko iyo arebye asanga inyungu ari iz’umukoresha kuko abagabo aryamana nabo bashobora gushora arenga ibihumbi 100 (100,000frs) mu kabari n’amacumbi mu gihe we iyo yabonye menshi atarenza ibihumbi 30, nayo ashyira buzima bwe mu kaga.

Ati: “ Aka kazi nsa nk’uwagashowemo kuko sinavuye iwacu ariko kanzanye, gusa kubera kubona udufaranga twa hato na hato kukavamo biragorana nubwo mpora mpangayitse nibaza ko naba narandujwe virusi itera SIDA, kuko mu bagabo nka 5 turyamana ku munsi muri 3 nibo bashobora kwemera agakingirizo.”

Mukarukundo atangaza ko ubuzima abayemo atari we wenyine ngo kuko azi abakobwa benshi bashowe muri aka kazi k’uburaya hagamijwe inyungu z’abacuruzi.

Undi twamuhaye izina rya Teta, we yaje aturutse mu karere ka Karongi, atangaza ko yaje atumijweho n’umugore w’ibabo ufite amacumbi mu karere ka Rubavu, yaje ari umukozi w’amasuku ariko byaje kugera ubwo nyirabuja amubwira ko ubwiza bwe atari ubwo gupfusha ubusa, amuha icyumba cy’ubuntu amubwira ko azajya yakira abakiriya bityo abamwifuje akaryamana nabo bakamwishyura.

Ati: “Njye natangiye ndi umukozi ukora amasuku, ariko ubu nisanze ndi umuraza w’abagabo baza hano, aho ku munsi nshobora guhura n’abagabo barenga 6, nifuje kujya kwisunga indaya za Rubavu kugira ngo ngire amahirwe yo guhabwa imiti irinda kwandura virusi itera SIDA ariko ntizanyakira.”

Akomeza atangaza ko kugeza ubu yagize amahirwe yo kuba atarandura virusi itera SIDA, ariko yibaza inzira yanyuramo kugira ngo  abashe kubona imiti irinda kwandura virusi itera SIDA, kuko aho yagiye abaza bamutegetse ko agomba kuba afite ishyirahamwe ry’abakora uburaya abarizwamo.

Teta atangaza ko aramutse agize amahirwe yo kubona imiti imurinda kwandura virusi itera SIDA, nta gihe yamara muri uku gucuruzwa, ko yashaka igishoro akisubirira iwabo i Karongi kuko yamaze kubona ko nta nyungu ahubwo ashyira ubuzima bwe mu kaga.

Inzego z’ubuzima ziteguye kubafasha

Ukuriye serivice ya ARV mu bitaro by’akarere ka Rubavu, Uwimana Rosette atangaza ko batanga serice zo gutanga imiti yo kurinda kwandura virusi itera SIDA (PrEp) by’umwihariko ku bakora umwuga w’uburaya bagamije kwirinda kwandura virusi itera SIDA.

Ati: “Abakobwa bari mu tubari, ari bazima nta virusi itera SIDA bafite, baraza tukabihera imiti, bakajyenda bakiberaho kabone nubwo bataba mu mashyirahamwe y’abakora uburaya, kabone nubwo bitatubuza kubakangurira gukoresha udukingirizo ndetse tukanababwira ko bibaye byiza babivamo bagashaka ibindi bakora.”

Uwimana akangurira abantu kuza gufata imiti ibarinda kwandura virusi itera SIDA by’umwihariko abiyemeje gukora umwuga w’uburaya ari bazima bataranduye virusi itera SIDA kandi si ngombwa kuba ari mu ishyirahamwe ry’abakora uburaya.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima « RBC », Dr Ikuzo Basile atangaza ko serivice za virusi itera SIDA (ARV) zongerewe kandi zitangwa ku buntu.

Ati:«Twakajije ingamba z’ubukangurambaga mu gukangurira abantu kugana serivisi za virusi itera SIDA, buri wese akabigira inshingano ze cyane ko izi serivise zongerewe ku bigo nderabuzima byose kandi zitangirwa ubuntu. »

Imibare igaragaza ko mu myaka 10 ishize abakora uburaya bari bafite ibyago byo kwandura virusi itera SIDA bari 50%, kuri ubu bakaba bageze kuri 35%. Nubwo umubare w’abafite ibyago wagabanutse bigaragara ko ibyago bikiri hajuru.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment