Rubavu: Abakoraga umuhanda bakoze imyigaragambyo idasanzwe


Abakozi bubaka umuhanda uhuza umurenge wa Nyamyumba na Brasserie mu gitondo cyo kuri uyu 8 Ukwakira 2021 bahagaritse imirimo bajya kwigaragambiriza ku biro by’abakoresha babo.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe muri aba bakozi bagaragaje ko bafunze urugi rw’igipangu abakoresha babo bakoreramo, bavuga mu ijwi rirenga ngo ‘uburenganzira bw’abakozi bwubahwe’.

Aba bakozi bavuga ko abakoresha babo batinze kubahemba amafaranga bakoreye mu kubaka rigoles z’uyu muhanda w’ibilometero 3,5 kandi ariho bari biteze gukura amafaranga yo kujyana abana ku mashuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyamyumba, Niyomugabo Innocent yabwiye itangazamakuru ati “ Aba baturage bamaze ukwezi n’iminsi 12 badahembwa, rero rwiyemezamirimo ku wa Kabiri yababwiye ko abahemba uyu munsi baza kare ntiyahita abahemba ababwira ko arabaha igice. Bahise bampamagara nanjye ubu niho ndi ndahava ari uko babonye amafaranga yabo kuko burya umuturage iyo yakoze agomba guhembwa.

Niyomugabo yavuze icyatumye aba bakozi batinda guhembwa ari uko Abashinwa bafite isoko ryo gukora uwo muhanda bari batarahemba rwiyemezamirimo gusa byahise bikemurwa.

Aba bakozi bazindutse bigaragambya kubera ko batinze guhembwa

Ubuyobozi bwijeje ko ikibazo cy’aba baturage kirakemuka vuba

Source:igihe

IZINDI NKURU

Leave a Comment